Gatobwe, Mumazi na Milimba/Minembwe, imyiteguro irarimbanyije kuri Felix Tshisekedi n’umufatanyacyaha we Gen Neva w’u Burundi aho bakomeje gukusanya intwaro, inama z’urudaca, ndetse n’imyitozo bitegura kurimburana n’imizi Abanyamulenge babarizwa mu Rurambo n’inkengero zaho. Uyu ni umugambi usanzwe utari mushya kuri aba bagome bombi ariko ubu ho urimo gushyirwamo imbaraga zidasanzwe.
Mu itangazo MRDP-Twirwaneho yashyize ahagaragara kuri uyu wa 15 Nyakanga 2025, yemeza ko iyi myiteguro ya Tshisekedi na Ndayishimiye yo guhuriza hamwe FARDC-FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi nta kindi igamije kitari gutegura jenoside y’Abanyamulenge, imyiteguro bo babeshya ko igamije gucungira umutekano abaturage bo muri ako gace.
Birababaje kuba izi ngirwa bayobozi Tshisekedi na Neva bashora ingufu zabo mu gufasha abajenosideri nka FDLR, amabandi, abicanyi n’ibisambo nka FARDC, FDNB ndetse na Wazalendo barangiza bakavuga ko ibyo barimo ari ugushakira amahoro n’ umutekano umunyamulenge bisanzwe bizwi ko ahigwa bukware n’aba bitwako ari abarinda umutekano! Aha harimo n’ubwenge buke.
Soma kandi: Agakungu ka Gen Neva w’u Burundi na Tshisekedi, akaga ku mahoro n’umutekano by’akarere!
Kuba Gen Neva na Tshisekedi barimbanije mu kurunda ingabo muri Uvira, aya ni amayeri azarangira itsinda ry’abicanyi ruharwa ba FARDC-FDLR, FDNB na Wazalendo ryiraye mu Banyamulenge rikabica, ndetse rikanabasahura.
Ntitwakwirengagiza kandi igihunga kiri kuri Gen Neva na Tshisekedi nyuma y’aho M23/AFC itangarije ko itazakomeza kubona aba bagome bica inzirakarengane mu duce zigenzura, ibyatumye AFC/M23 yiyemeza guhuza ingufu na Twirwaneho.
Mu gihe amahanga akomeje kureberera ubu bunyamaswa bwa leta ya Tshisekedi ifatanyije n’iya Neva; kuri AFC/M23, gahunda ni ukubohoza Uvira n’inkengero zayo bityo abayituye bagahumeka amahoro nk’uko bagenzi babo ba Bunagana, Masisi, Goma, Rucuru, Bukavu n’ ahandi bimeze.
Biraro Ernest

