Site icon MY250TV

Ibindi bimenyetso simusiga ko Tshisekedi ari gukora Jenoside

Babinyujije mu butumwa bw’amajwi bagiye bahererekanya kuva kuri uyu wa 9 Nzeri 2025, interahamwe za  Tshisekedi zizwi nka Wazalendo zatanze nyirantarengwa y’iminsi 10 ku Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi yo kuba bavuye muri Uvira batabikora bakicwa – ibintu byerura umugambi wa Jenoside Kinshasa imaze igihe icura.

Muri ubwo butumwa, umwe mu bayobozi ba Wazalendo yagize ati:” Bavandimwe bazalendo mwese aho muherereye munyumve, dutanze iminsi 10 ku mututsi wese ubarizwa muri Uvira kuba yamaze kuhava agasubira iwabo mu Rwanda, nyuma y’icyo gihe ntihazagire uvuga ko tutamubwiye.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti:”Uvira ni iwacu, nta wundi muntu dukeneyemo. Undi tuzafata azajya abanza atwereke ibyangombwa. Yaba aturuka muri Tanzaniya, mu Bushinwa, mu Burundi cyangwa n’ahandi hose.” 

 Soma kandi:Uvira: Twirwaneho iratabaza amahanga ku itegurwa rya jenoside rya Neva na Tshisekedi

Kuva Gen Gasita wa FARDC yakwirukana muri Uvira muri iki cyumweru, urwango izi nkoramutima za Tshisekedi zanga Abatutsi rwarenze urugero ku buryo barubiye ko bagomba kubica bakabamara ku butaka bwa Congo.

Ku ruhande rumwe, Wazalendo zikora kandi zivuga ibyo sebuja Tshisekedi ashaka, ni yo mpamvu uyu munyagitugu akwiye kuryozwa ibyaha by’izi nterahamwe yashinze kandi akomeje gutera inkunga.

Biraro Erneste

Exit mobile version