Site icon MY250TV

Perezida Ndayishimiye wanze gufungurira umupaka impunzi zishaka gutahuka yawufunguriye FDLR amaze iminsi acumbikiye

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2026, Perezida Ndayishimiye yihutiye gutanga itegeko ryo gufungura umupaka wa Gatumba yari amaze ukwezi kurenga yarafunze, agira ngo yorohereze FDLR na Wazalendo – abambari be na sebuja Tshisekedi, mu bikorwa bigayitse byo kwica no gusahura ibya rubanda.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha make cyane M23 itangaje ko yeguriye umutekano w’abatuye Uvira n’uw’ibyago ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Congo (MONUSCO).

Mu mashusho yakomeje guhererekwanywa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 18 Mutarama, abambari b’iri tsinda ry’amabandi bagaragaye bameze nk’imbwa zirwanira amayezi basahura buri kantu kose mu mujyi wa Uvira, ari nako abandi bagaragara bidegembya ku mipaka bikoreye ibyo babaga bamaze gusahura.
 
Amaduka, inzu nyinshi, insengero n’ibindi bikorwa remezo byibasiwe n’izi nyangabirama ni iby’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’abandi bazira kuba ari Abatutsi basanzwe bibasirwa bikomeye n’aba bagome, ibi bikaba bishimangira ingengabitekerezo y’urwango ubu butegetsi buriho i Gitega n’i Kinshasa bwimakaje amanywa ava.
 
Ni ibikorwa kandi aba bagome ba FDLR na Wazalendo bakoraga ubona ko ntacyo bikanga na gito dore ko n’ubusanzwe aho M23 yagiye ibirukana hose babikoreraga mu maso y’iyi Monusco. 
 
Nyuma y’aho AFC/M23 ifatiye icyemezo cyo kurwanirira no kurengera ababo bicwaga na FDLR kuva yahabwa rugari mu burasirazuba bwa Congo  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndayishimiye yabahaye ubutaka bw’u Burundi ngo nabwo babukoreshe mu bikorwa byabo by’iterabwoba mu karere.
 
Mu minsi mike ishize, yaba uyu munyagitugu Ndayishimiye ndetse na bamwe mubo bafatanyije mu buyobozi bumvikanya babeshya ko badashobora gufungura uyu mupaka wa Gatumba kubera impamvu z’umutekano w’igihugu cyabo, ibinyoma bahuzahuza bagamije gukomeza ubushotoranyi k’u Rwanda nk’aho mu by’ukuri hari aho Uvira ihuriye n’imbibi z’u Rwanda?

Icyakora ntawe ibi byatunguye dore ko ari wo mujyo bahisemo bagamije gukomeza gukinga ibikarito mu maso Abarundi.
  
Uretse ubugome n’urwango byamwokamye, Ndayishimiye yirengagije umutuzo n’amahoro bimaze ukwezi kurenga biganje muri Uvira n’inkengero zayo nyuma y’aho AFC/M23 ihirukaniye ba bacanshuro be?
 
Ndayishimiye n’agatsiko bafatanyije bakwiye kumenya ko M23 ifata icyemezo cyo kuva muri Uvira yabikoze igamije ineza y’amahoro kandi ko itigeze ivuga ko FDLR-Wazalendo-FARDC-Ingabo z’Abarundi n’izindi nkozi z’ikibi bongera kuhakandagiza ikirenge.
 
Umuryango mpuzamahanga ntukwiye gukomeza kurebera ubu bugambanyi bwa Ndayishimiye ku mahoro y’akarere.
 
Biraro Erneste

Exit mobile version