Perezida Ndayishimiye Évariste yongeye gufungura Umupaka wa Gatumba nk’umuvuno ugamije kumufasha gusubiza abasirikare muri Uvira ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho yari amaze amezi arenga abire yirukanwe n’Abanye-Congo bo muri AFC/M23.
Uyu mupaka Ndayishimiye yawufunguye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026, nyuma y’iminsi ari mu bwoba bukomeye ko AFC/M23 ishobora kumusanga i Gitega nyuma yo kumwirukana muri Uvira mu Ukuboza 2025.
Gusa, igihe cyose AFC/M23 yamaze muri Uvira, ntiyahwemye guhumuriza Ndayishimiye bamubwira ko icyo bakeneye ari uko ahagarika kwica abaturage b’inzirakarengane ndetse akanarekera aho kwivanga mu bibazo bitamureba.
Buri wese wakwumva iki cyemezo cya Ndayishimiye cyo gufungura umupaka wa Gatumba yatekereza ko byibuze za mpunzi z’Abanye-Congo amaze iminsi yarafashe bugwate ngo azikoreshe mu gusabiriza inkunga zigiye byibuze kwemererwa zigasubira iwabo nk’uko zakomeje kubisaba.
Yatekereza kandi ko wa murundi wari utunzwe n’ubushabitsi akoresheje uyu mupaka akaba yari amaze iminsi imibereho itamworoheye yaba agiye kwiruhutsa.
Gusa ibi biri kure y’ukuri kuko amakuru yizewe MY250TV ikura mu masooko yayo mu baturage ba Uvira avuga ko urujya n’uruza rugaragara kuri uyu mupaka ndetse na rwagati muri Uvira ari urw’ abasirikare b’Abarundi bakuyemo impuzankano zabo mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso ko batangiye gusubira muri Kivu y’Epfo.
Soma kandi: Perezida Ndayishimiye ni ikirumirahabiri mu gushakira amahoro akarere
Aba bapapasi ba Ndayishimiye barakoresha aya mayeri mu gihe muri Uvira hakomeje kuvugwa abaturage birirwa bahohoterwa ndetse abandi bakaburirwa irengero bashinjwa gukorana n’ihuriro AFC/M23 nk’uko aya masooko akomeza abivuga.
Biraro Erneste

