Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi yagaragaye mu nama yari igamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo mu gihe nyamara ari umwe mu bari ku ruhembe rw’ibibazo by’intambara n’amacakubiri byugarije Congo.
Ni inama yabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025, kuri Ndayishimiye byari umwanya wo ko gukomeza kwiyorobeka no kuyobya uburari ngo abantu bumve ko nawe akeneye amahoro.
Ku rundi ruhande, ukuri guhari ni uko ingabo ze zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR zidasiba kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ari na ko zihembera ingengabitekerezo y’amacakubiri.
Soma kandi: Nyuma y’ihambirizwa ry’abacanshuro na SAMIDRC, na Sendagara “Gen Neva” ntarenzwe ingohe!
Kuri Gen Neva, niba atari umugambanyi w’amahoro, ni iki gituma atavana ingabo ze muri Congo mu gihe abaturage b’igihugu cye n’aba Congo badasiba kubimusaba?
Biraro Erneste

