Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva yongeye kugaragara atera impuhwe amahanga agerageza kwegeka ibirego biterekeranye k’u Rwanda mu gihe nyamara ari we ukomeje kugambirira kurugirira nabi.
Mu cyumweru gishize i Kampala muri Uganda mu nama yari igamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, uyu mutegetsi yumvikanye yibasira u Rwanda arushinja kugira uruhare mu mutekano mucye muri Congo.
Ni mu gihe Abanye-Congo ubwabo ari bo bashinja Ndayishimiye kuba ku isonga ry’ababahungabanyiriza umutekano binyuze mu mikoranire ye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Sendagara Ndayishimiye yarihandagaje abeshya ko nyuma y’uko ingabo z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EACRF) ziviriye muri Congo, u Rwanda na M23 “bigaruriye uduce izi ngabo zari zivuyemo bituma amahoro abura”.
Gusa uyu munyagitugu yirengagiza ko ahubwo ingabo z’igihugu cye zirwana ku ruhande rwa FDLR na FARDC ari byo byabaye nyirabayazana mu ihungabana ry’umutekano binyuze mu kwibasira abaturage b’abasivile zibashinja gukorana na M23.
Ese uyu Sendaraga yaba yibuka amananiza ingabo za EACRF zashyizweho na sebuja Tshisekedi aziziza kutagaba ibitero kuri M23 mu gihe ibi bitari mu nshingano zazo?
Mu buhezanguni asanganywe, Ndayishimiye kandi yongeye gusubiramo imvugo itamuva mu kanwa ko “u Rwanda na M23 bizatuma intambara ikwira mu karere kose”.
Gusa ibyo uyu mugabo wananiwe gutegeka igihugu akaba yikundira ibiryo, abagore n’inzoga avuga ntawe bikwiye gutungura kuko “intambara y’akarere” ari inzozi afite gusa akaba adateze kuzikabya.
Ndayishimiye na Tshisekedi ntibahwemye kwerura ko bazifashisha imbaraga zishoboka zose bagakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, umugambi bakomeje kugerageza baciye kuri FDLR ariko bikanga bikabapfubana.
Biraro Erneste

