Ibyitso bya Tshisekedi mu guhungabanya amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gukubitwa inshuro urusorongo aho hasigaye Ndayishimiye Evariste alias Sendagara Gen Neva.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025 ingabo zari mu butuma bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo (SAMIDRC) aho by’umwihariko zafashaga ingabo za Tshisekedi, zatangiye gutaha zisubira mu bihugu byazo nyuma yo gutsindwa ku rugamba n’umutwe wa M23.
Ni nyuma y’iminsi micye abacanshuro b’abazungu barenga 300 na bo bafashaga Tshisekedi mu ntambara yashoje ku benegihugu be, na bo bamanitse amaboko ubundi umutwe wa M23 ubasubiza mu bihugu byabo.
Aho ni ho abatuye mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko mu bice M23 yabohoye bahera basaba ko ingabo n’imbonerakure Ndayishimiye yohereje mu gihugu cyabo nabo birukanwa cyane ko babangamiye umutekano mu bice byose babarizwamo.
Soma kandi: Abarundi ntibumva icyo Ndayishimiye akirwanira, nyuma y’aho Tshisekedi wamwoshyaga aviriye ku izima
Mu bandi banyamahanga bakomeje kurwana ku ruhande rwa Tshisekedi ni abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uyu mutwe na wo ukaba ukorana bya hafi na Ndayishimiye.
Biraro Ernest

