Site icon MY250TV

Abarundi ntibumva icyo Ndayishimiye akirwanira, nyuma y’aho Tshisekedi wamwoshyaga aviriye ku izima

Ibimenyetso simusiga bikomeje kugaragaza ko intambara hagati ya Tshisekedi na M23 izarangira binyuze mu nzira y’ibiganiro, n’ikimenyimenyi bamwe mu bayirwanagamo nka SADC bamaze gukuramo akabo karenge. Gusa kuri Perezida Ndayishimiye Evariste we akomeje kuvunira ibiti mu matwi aho ubu mu barwanyi b’abanyamahanga ari we na FDLR bakomeje guhangana n’umutwe wa M23.

Iyi ni imyitwarire ihangayikishije bikomeye Abarundi aho badasiba gusaba Ndayishimiye guhagarika bwangu kurwanira Tshisekedi cyane ko babona bikomeje byazagira ingaruka zikomeye ku gihugu cyabo.

K’ubwa Gratien Rukindikiza wahoze mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko mu gihe M23 yaramuka ifashe umujyi wa Uvira, byagira ingaruka zikomeye k’u Burundi.

Aganira na Radio Publique Africaine (RPA) mu cyumweru gishize, yagize ati:”Ikibazo cyabaho ni uko M23 yaba ifashe Uvira dore ko bamaze no gufata abasirikare benshi b’Abarundi.”

“Ni byiza ko abasirikare b’Abarundi bakora ibishoboka ntibaneshwe kuko intambara yarenga umupaka ikagera mu Burundi.”

K’ubwa Bamvuginyumvira Frédéric wabaye Visi-Perezida w’ u Burundi we yibaza impamvu Perezida Ndayishimiye adacyura ingabo ze mu gihe abo bari bafatanyije ku rugamba mu kurwanya M23 bose bamaze gukuramo akabo karenge.

Aganira na Renaissance TV, yagize ati:” EAC yasanze nta mpamvu yo kurwana intambara ya Kongo maze ikuramo akarenge; Abacanshuro b’ abanyaburayi bamaze gusubira iwabo; Tshisekedi ubwe yamaze kwemera ibiganiro hagati ye na M23 ubwo yari muri Angola; SADC nayo yamaze kumva ko ikibazo cya Kongo kitazakemurwa n’intambara ndetse nayo yemeje ko igomba kuva muri Kongo; biragoye  kumva impamvu Ndayishimiye akomeza kohereza abasirikare kurwanya M23”

Bwana Bamvuginyumvira yongeyeho kandi ko kuba u Burundi bukomeje kurwanya M23 ari impamvu izatera inzigo hagati yabwo na M23.

Ndayishimiye yamanitse agati yicaye yishora mu ntambara zitamureba none benezo bazivuyemo we asigaye yirengera ingaruka zayo. Burya nyamwanga kumva ntiyanze kubona.

Biraro Ernest

Exit mobile version