Bamwe mu bo umutwe w’iterabwoba wa FDLR washimuse ukabajyana mu ntambara ku gahato ariko bakaba baherutse gutahuka mu Rwanda bahishuye imikoranire yeruye iri hagati y’uwo mutwe, Tshisekedi utegeka Congo na Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi.
Ni abasore bakiri bato bari mu kigero cy’imyaka 18 na 24, mu buhamya basangije itangazamakuru bakigera mu Rwanda, bose bahurije ku kuvuga ko kuyoboka FDLR ari ukwishora mu murimo kandi mu Rwanda ari amahoro.
Uwitwa Niyitanga Gervais wabarizwaga muri Nyatura yagize ati : “Ku rubyiruko ruri mu Rwanda, u Rwanda rwacu ni amahoro, kujya muri Congo ni ukuba wijyanye mu muriro, ahubwo icyiza bakomeza kuba mu Rwanda bakiga amashuri bagakorera u Rwanda.”
Muri ubwo buhamya, uru rubyiruko rwashyize hanze ukuri ku bijyanye n’ukuntu FARDC, FDLR n’Abarundi banywanye ndetse ko ibyo bikorwa bya kinyamaswa byose babifatanya.
Uwitwa ‘soldat’ Hatangimana Delphinwe uvuka mu murenge wa Busasamana yagize ati: “Twese iyo tugiye ku rugamba baraducanga FARDC, FDLR n’Abarundi tukarwanira hamwe, twatsindaga nka rimwe mu kwezi ahandi twajyaga kurwana tugasanga baratwiteguye.”
Yunzemo ati: “Jenerali iyo yamenyaga ko hari umuntu ufite amafaranga akababwira nijoro mukagenda mukamukinguza, yashaka no gutera hejuru mukamurasa.”
Mu buhamya bw’aba bitandukanyije na FDLR bagaragaza kandi ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bwarabasezeranyije ko buzabafasha gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi nk’igihembo cy’uko bafasha igisirikare cya Congo kurwanya umutwe wa M23.
Soma kandi : Musoni wayoboye FDLR yagaragaje uburyo Kinshasa yahereye kera ifasha FDLR
Ibyatangajwe n’uru rubyiruko rwitandukanyije na FDLR yari yararushimuse, ni ikimenyetso cyiyongera ku bindi byinshi bishimangira ko uyu mutwe w’iterabwoba ukorana mu buryo bweruye na Congo ndetse n’u Burundi hagambiriwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ndayambaje Marc

