Site icon MY250TV

Ndayishimiye noneho ari gukora ubucuruzi mu mpunzi z’Abanye-Congo yafashe bugwate

Impunzi z’Abanye-Congo ziri hirya no hino mu nkambi mu Burundi ziri kuvumira ku gahera bya bihararumbo bya Ndayishimiye bizwi nk’Imbonerakure babishinja kubambura utwabo ndetse no kubabuza kurema amasoko.

Nk’uko amasooko y’amakuru ya MY250TV mu Burundi abyemeza, impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi ya Ruyigi zikibasha kubona ubusabusa bw’amafaranga ntizemerewe kurema amasoko ngo keretse zishyuye imbonerakure zo muri ako gace amafaranga y’Amarundi ari hagati ya 5,000 na 10,000.
 
Iyi mikorere irasa neza neza n’iy’ingabo za Ndayishimiye ku bufatanye na FDLR, FARDC, ndetse Wazalendo bakoreraga muri Kivu y’epfo by’umwihariko mu Minembwe mbere y’uko baturumburwayo n’abarwanyi ba AFC/M23 mu mwaka ushize.
 
Kuva Uvira n’inkengero zayo byabohorwa n’umutwe wa AFC/M23 mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, ni kenshi hagaragaye amajwi ndetse n’amashusho by’izi mpunzi z’Abanye-Congo Ndayishimiye yahinduye imfungwa zisaba ko zakwemererwa zigataha zigasubira iwabo muri Congo, nyamara uyu mugome w’i Gitega agakomeza akavunira ibiti mu matwi. 

Soma kandi: Igihunga n’ubwoba byatashye Sendagara “Gen Neva” nyuma y’uko Loni yamaganye ubwicanyi bwe muri Congo

Ni amarorerwa Ndayishimiye akorera izi mpunzi mu gihe zikomeje kubaho mu buzima bw’amaburakindi butagira ibiribwa, butagira imiti, butagira aho kurara n’ibindi nk’ibyo bituma ndetse bamwe muri zo bahitamo gutoroka inkambi baciye mu nzira zishyira ubuzima bwazo mu kaga nk’imigezi n’ahandi.
 
Mu mugambi wayo wo gushyigikira amahoro haba muri Congo no mu karere, tariki ya 17 Mutarama 2026, AFC/M23 yatangaje ku mugaragaro ko ivuye mu mujyi wa Uvira aho byari biteganyijwe ko umutekano w’abahatuye n’ibyabo ugomba kubazwa za ngabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) bivugwa ko zaje kugarura amahoro muri iki gihugu.
 
Mu kanya nk’ako guhumbya, Ndayishimiye yihutiye gufungura umupaka maze izi mbonerakure kumwe na FDLR na Wazalendo birara mu mitungo ya ba Banye-Congo yafatiriye bugwate maze si ugusahura biva inyuma.
 
Ndayishimiye n’itsinda bafatanyije bicare biteguye umusaruro uzaba muri ibi bikorwa bya kinyamaswa bakorera izi mpunzi. 
 
Biraro Erneste

Exit mobile version