Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi akomeje kwerura ubunyagasozi n’ubugome ndengakamere bye nyuma y’uko afashe bugwate Abanye-Congo baherutse kumuhungiraho none magingo aya bakaba bari kwicwa n’icyorezo cya Choléra.
Amakuru ava i Burundi arahamya ko abo Banye-Congo bahunze ubwicanyi bakorerwaga n’ingabo za Congo zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo, ugerageje gutaha ubutegetsi bwa Gitega bumubuza bwivuye inyuma aho abenshi bakubitwa, bakabuzwa kuva mu nkambi mu gihe abandi bicwa bazira icyo cyemezo cyo gushaka gusubira mu gihugu cyabo.
Ni ibintu Ndayishimiye n’ibisambo by’aba-DD bafatanyije gutegeka kimafiya u Burundi bakora bagamije gucuruza ziriya mpunzi mu miryango mpuzamahanga irimo WFP, UNCHR n’indi, dore ko u Burundi bukomeje kuyizenguruka busabiriza amafaranga bwita ko ari ayo gutunga izo mpunzi (zo zifuza gutahuka), kugira ngo bayirire.
Ubwo busambo n’ubunyagasozi bwa Ndayishimiye uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva bukomeje gushyira mu kaga ziriya mpunzi aho magingo aya ziri kwicwa n’icyorezo Choléra gisanzwe kigarika ingogo muri icyo gihugu bitewe n’uko aba-DD nta ngamba bagira zo kwimakaza isuku n’isukura muri icyo gihugu.
Usibye icyo cyorezo, amakuru agera kuri MY250 TV aturuka mu nkambi zitandukanye mu Burundi aho izi mpunzi zakusanyirijwe aremeza ko zugarijwe n’inzara no kutagira aho zikinga imvura n’imbeho ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe kubera iyicarubozo n’itotezwa zikorerwa n’ubutegetsi bw’u Burundi.
Iyi mibereho ikakaye aba Banye-congo bahatiwe na Perezida Ndayishimiye yanagarutsweho n’Ishyirahamwe ry’Abaganga batagira umupaka (MSF) mu itangazo bashyize ahagaragara kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025 aho iri shyirahamwe ryatabarizaga abo baturage bisanze bagizwe ibicuruzwa n’aba-DD.
Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bubuza bariya Banye-Congo gutahuka mu gihugu cyabo mu gihe AFC/M23 yabohoye ibice bari batuyemo idahwema kubashishikariza gutahuka kuko iwabo ari amahoro.
Ku rundi ruhande, ababashije gutahuka bariruhutsa bagahamya ko babayeho batekanye kubera umutekano AFC/M23 yabazaniye; bagahera aho bashishikariza bagenzi babo gutahuka n’ubwo Abarundi babitambika.
Biraro Erneste

