Site icon MY250TV

Abanye-Congo barenga 100 bamaze gupfira i Burundi mu gihe kitageze ku kwezi kubera icyemezo cya Ndayishimiye

Kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026 habarurwaga Abanye-Congo 105 bamaze gupfira i Burundi mu nkambi z’impunzi za Gatumba, Rugombo na Rumonge mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Izo nzirakarengane ziri kwicwa n’ubuzima bushariye ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwazishyizemo nyuma y’uko zigaragaje ko zifuza gutahuka iwazo ubu hagenzurwa n’impuzamashyaka ya AFC/M23, ariko ubutegetsi bwa Ndayishimiye buzibera ibamba cyane ko bushaka gukomeza kuzicuruza.

Ku isonga ry’ibiri gutera izo mfu harimo kubura ibyangombwa by’ibanze birimo ibiribwa, umwanda watumye izi mpunzi zibasirwa n’indwara ya Cholera, ndetse no kubura ubuvuzi dore ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwazitereranye burundu.

U Burundi bwugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amadovize. Mu gihe byitwa ko iki gihugu gicumbikiye ibihumbi by’impunzi, ni akanya keza kuri ibi bisahiranda by’aba DD ngo bihishe mu mutaka wo gukorera ubuvugizi izi mpunzi barebe ko imiryango nterankunga yabaha utudorali maze nabo batwishyirire mu mifuka.


Soma kandi:Sendagara “Gen Neva” ari gusabiriza amahanga yitwaje Abanye-Congo


Icyo batazi ni uko ibi barimo ari ukwica amahame mpuzamahanga arengera impunzi kandi ko bigize icyaha.
 
Mu rwego rwo gushaka uburyo barokora ubuzima bwabo, zimwe muri izi mpuzi ziganjemo abagore n’abana zatangiye gutoroka zikemera no guca mu nzira zishyira ubuzima bwazo mu kaga binyuze mu kwishora mu Ruzi rwa Rusizi rwuzuye ingona bashaka gusubira iwabo muri Uvira, Fizi n’ahandi.
 
Niba mu by’ukuri impunzi zifata icyemezo cyo gushyira mu kaga ubuzima bwazo zigatoroka inkambi, ni igihamya nyayo y’uko n’Abarundi ubwabo babuze uko batoroka ngo bakize amagara yabo.
 
Biraro Erneste

Exit mobile version