Ubutegetsi bw’umunyagitugu Ndayishimiye Evariste buri gusaba umuhisi n’umugenzi n’imiryango nterankunga ubufasha bwo kwita ku Banye-Congo n’Abarundi baje mu kivuge mu Burundi ubwo AFC/M23 yirukanaga ingabo ze mu mujyi wa Uvira.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi ivuga ko ko kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye impunzi zirenga ibihumbi 70 z’Abanye-Congo n’Abarundi 8700 babaga muri Congo none ngo kubitaho byarayinaniye cyane ko mu Burundi inzara isanzwe inuma.
Icyatangaje abantu ni uburyo mu bo aba-DD bari gusaba ubufasha harimo n’Abarundi basanzwe bari imbere mu gihugu na bo badafite uburyo bwo kubaho cyane ko bakeneshejwe n’aba bari ku bakina ku mubyimba.
Iki kibazo cyashimangiye ko n’ubundi ubutegetsi bwa Ndayishimiye nawe usanzwe wikundira ibiryo nk’uwahanzweho na sekibi kugera ubwo abaturage bamwita Sendagara, budashinga ndetse ko nta genamigambi bugira ryo guhangana n’ibiza bishobora kubugwira igihe icyo ari cyo cyose.
Iki kibazo kandi cyambitse ubusa ubugetsi bw’uyu munyagitugu dore ko Abanye-Congo ari gusabira ubufasha babuze ibibatunga kugera ubwo bari kurya ibyo babonye byose birimo imbeba, injangwe, imbwa n’ibindi.
Soma kandi: Imyaka itanu Kirogorogo “Gen Neva” amaze ku butegetsi ni igihombo Abarundi bazicuza iteka ryose
Ibi biri kuba mu gihe nyamara uyu Sendagara adasiba kwikomanga mu gatuza ko igihugu cye ari “Edeni” yuzuyemo ibyo kurya n’ibyo kunywa.
Mu gihe aba-DD baba babonye ibyo bari gusaba amahanga ndetse n’Abarundi muri rusange, bizarangira babyiririye dore ko bokamwe n’ubusambo.
Gakayire Fred

