Site icon MY250TV

Intabaza ku batuye mu Minembwe bagiye kurimburwa na Tshisekedi na Ndayishimiye

Ihuriro ry’ Abanye-Congo bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge bibumbiye muri MRDP-Twirwaneho riratangaza ko Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi Ndayishimiye bafite umugambi wo kurimbura Abanyamulenge batuye mu bice bitandukanye bya Minembwe no mu nkengero z’aho.

Itangazo iyi MRDP-Twirwaneho yashyize ku rubuga rwayo rwa X kuri uyu wa 20 Nzeri, rigaragaza ko hari abasirikare b’abarundi bagera kuri 400 bayobowe n’uwitwa Komanda Pasikari wungirijwe na Nkurunziza Claver bamaze kugera aho bita Bilalo Mbili .Ikibazanye ngo ni ugukaza ibitero ku baturage bo mu bice bya Mikenke ndetse na Minembwe.

Iryo tangazo rivuga kandi ko hari n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nabo baje baturutse mu Burundi ubu bakaba bakambitse ahitwa Kichula na Mukela.Aba nabo inshingano bafite ni ukwibasira Abanyamulenge bo mu gace ka Rugezi.

Nk’uko itangazo rikomeza ribivuga, izi nkoramaraso za Ndayishimiye zije ziyongera ku itsinda ry’amabandi asanzwe azwi nka Wazalendo riyobowe n’uwitwa Ngomanzito.Aba nabo inshingano bahawe na ba sebuja Tshisekedi ni ukurimbura uwitwa umunyamulenge cyangwa umututsi ubarizwa mu gace ka Irumba ho muri Minembwe.  

Hari kandi irindi tsinda ry’ingabo z’u Burundi  basanzwe bacumbitse ahitwa Murambya nyamara bakaba barimuye ibirindiro bajya ahitwa Kipupu kwiyunga ku rindi tsinda rya  Wazalendo riyobowe n’uwitwa Bolingo.Aba nabo bazafasha kwihutisha ubwicanyi muri Mikenke n’inkengero zayo.

Soma kandi:Ndayishimiye na Tshisekedi ntibakozwa ibyo kugarura amahoro mu karere

Nk’uko itangazo rikomeza ribivuga, hari itsinda rya FARDC riyobowe na Col Bahati uzwi ku izina rya ‘Zewing’ risanzwe rifite ibirindiro ahitwa Rwitsankuku, ubu rikaba riri muri Uvira kugira ngo rishyikirize intwaro bagenzi babo n’itsinda basanzwe bakorana kugira ngo nabo bakaze ibitero ku Banyamulenge bo mu Minembwe.

Nta kindi gihe cyo kubaza ba Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi uruhare rwabo mu bikorwa bya kinyamaswa bikomeje kwibasira inzirakarengane z’Abanye-Congo ndetse bikabangamira umudendezo w’akarere.

Biraro Erneste  

Exit mobile version