Site icon MY250TV

Tshisekedi imbere y’ubutabera kubera ubwicanyi!

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) rwamaze kwakira ikirego gishinja Leta mpotozi y’umunyagitugu Felix Tshisekedi Tshilombo kwica Abanyamulenge hagamijwe gutsemba burundu ubwoko bwabo.

Ni ikirego cyatanzwe n’abanyamategeko batanu baburanira Abanyamulenge kuri uyu wa Gatatu tariki 11 werurwe 2026 ku kicaro cya EACJ i Nairobi muri Kenya.

Muri icyo kirego hagaragarazwa ko guhohoterwa kw’Abanyamulenge bimaze igihe ndetse ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butubahiriza amategeko mpuzamahanga akwiye kurengera Abanyamulenge ahubwo bugashyira ingufu mu kubica hagambiriwe kubarimbura.

Soma kandi : Intabaza ku batuye mu Minembwe bagiye kurimburwa na Tshisekedi na Ndayishimiye

Itangwa ry’iki kirego rirasenya ibinyoma by’inkoramaraso Tshisekedi, uhora yica Abanye-congo bo mu bwoko bw’Abatutsi by’umwihariko Abanyamulenge yarangiza akegeka ubu bwicanyi ku bandi.

Ku bw’ibyo nta kabuza ukuboko kw’ubutabera ntaho ateze kugucikira kuko umugambi mubisha igisirikare cye, FARDC, gifatanyamo n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uzwiho ko wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’igisirikare cy’u Burundi, urigaragaza.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version