U Bwongereza bwatanze imbuzi ku bantu bose baba bateganya kugirira ingendo mu Burundi ko bagomba kuzihagarika byihuse kubera ko iki gihugu cyugarijwe n’umutekano mucye, ibintu abasesenguzi bahamya ko ari ingaruka z’imitegekere idahwitse ya gashozantambara Ndayishimiye Evariste.
Itangazo ibiro bihagarariye u Bwongereza mu Rwanda no mu Burundi byasohoye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025 riba ryihanangiriza abantu kutajya mu Burundi aho beruye ko uzahirahira gusaba urwandiko rw’inzira rwerekeza muri iki gihugu batazigera baruha agaciro.
Uduce iri tangazo rigaragaza ko tudatekanye kurusha utundi turimo ikibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, Cibitoke, Bubanza, Kayanza na Bujumbura.
Ni itangazo risohotse nyuma y’aho ingabo z’umunyagitugu Ndayishimiye zimeneshejwe mu mujyi wa Uvira ho muri Kivu y’Epfo aho yari yarazohereje kuva mu 2023 kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ibikorwa zafatanyagamo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Soma kandi: Uwayoboye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yavuze ko “Gen Neva” yimakaje iterabwoba
Kuba iki gihugu cyabohojwe n’agatsiko k’aba ‘DD’ bayobowe na Ndayishimiye cyashyirwa ku rutonde rw’ibihugu bidatekanye si ibya none.
Iteka no 146161 ryo kuwa 20 Mutarama 2025 ry’ibiro bya Perezida w’Amerika Donald Trump rishyira u Burundi ku rutonde rw’ibihugu bitandukanye aho abaturage babyo batemerewe gukandagiza ikirenge muri Amerika kubera ibyaha by’iterabwona.
Muri iri teka, Ndayishimiye ashinjwa kwimakaza iterabwoba no kuba yarubakiye ku ingengabitekerezo y’urwango.
Ingingo Trump yashingiyeho yirukana aba ba DD ku butaka bw’Amerika ifite ishingiro dore ko amateka ya 2015 abishimangira neza aho ibihumbi by’Abarundi bakwijwe imishwaro, bakicwa ndetse n’abagerageje kwihangana bakaba bari kuborera muri za gereza hirya no hino mu gihugu.
Biraro Erneste

