Site icon MY250TV

Gushinja u Rwanda gushyigikira M23 bigamije kuyobya uburari ku gitera amakimbirane muri Congo – Guverinoma

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibirego ishinjwa byo gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, nta shingiro bifite, ko ahubwo bigamije kurangaza amahanga ku mpamvu ya nyayo yateye intambara ihuje Leta ya Congo n’uwo mutwe.

Ibyo bikubiye mu itangazo Guverinoma yasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022 aho iriterura igira iti: “kurega u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ntibikwiye kandi birangaza impamvu nyayo itera amakimbirane akomeje kuba mu Burasirazuba bwa DRC, n’ingaruka zabyo ku mutekano w’ibihugu bituranye na yo harimo n’u Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko ari amakosa akomeye kwitiranya ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurinda umutekano ku mipaka yarwo no gushyigikira umutwe runaka witwaje intwaro muri Congo.

Igira iti: “Uyu ni umukino urambiranye, kandi utesha agaciro imbaraga abayobozi bo mu karere bakomeje gukoresha mu gushaka amahoro arambye, cyane cyane amasezerano y’i Nairobi n’i Luanda u Rwanda rushyigikiye byimazeyo.”

U Rwanda rutangaza ko rufite uburenganzira ku mutekano w’Akarere no kurengera imipaka yarwo n’abaturage kugira ngo birinde ibitero byambukiranya imipaka.

Itangazo riti: “Ubusugire bw’u Rwanda bwagiye buhungabanywa mu myaka yashize n’ingabo za Congo FARDC na FDLR, harimo n’igitero simusiga cyabaye mu Kwakira 2019 mu Kinigi, agace k’ubukerarugendo mu Majyaruguru y’u Rwanda, gihitana abaturage 14 b’inzirakarengane.”

U Rwanda rugaragaza ko Congo ikomeje ibikorwa by’ubushotoranyi birimo ibisasu byinshi bya roketi byarashwe mu Rwanda muri uyu mwaka, abasirikare ba FARDC bagiye binjira mu Rwanda barasa ku nzego z’umutekano n’ukuvogera ikirere kw’indege y’intambara ya FARDC ikinjira mu Rwanda byabaye mu kwezi gushize.

U Rwanda rusaba umuryango mpuzamahanga kugira ubushake n’imyitwarire inoze mu gukemura ihohoterwa rikorerwa abaturage ba Congo, ndetse n’impunzi zakuwe mu byazo zigacyurwa mu mahoro aho kuryama mu nkambi burundu.

Nk’uko u Rwanda rudahwema kubigaragaza, igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke wabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo kiri mu biganza by’abategetsi b’icyo gihugu ubwabo, kwitana ba mwana, kubyegeka k’u Rwanda no kwihunza inshingano nta cyo bizafasha mu icyemurya ryabyo.

Wasoma itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda mu buryo burambuye ukanze HANO.

Gakayire Fred

Exit mobile version