Site icon MY250TV

Tshisekedi mu bindi binyoma bigamije gukikingira ikibaba FDLR!

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ibinyoma bya guverinoma ya Tshisekedi bivuga y’uko Brig Gen Gakwerere, wari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR n’abandi barwanyi bawo 13 bashyikirijwe u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23, batari abarwanyi ba FDLR ahubwo ari imfungwa z’ Abanyarwanda bakoreshejwe ngo bashimangire icyo bise “icengezamatwara ry’u Rwanda”.

Igikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda abarwanyi ba FDLR cyabaye ku 1 Werurwe 2025, kibera ku mupaka munini w’u Rwanda na Congo (La Corniche). Kuva icyo gihe guverinoma ya Kongo yahise ikwirwa imishwaro niko gutangira gukwiza ibihuha nk’uko bisanzwe by’uko abo atari abarwanyi ba FDLR, ibintu byatumye bahabwa urwamenyo kakahava.

Si ubwa mbere guverinoma ya Congo yihakana Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’ Interahamwe n’Abajenosideri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikavuga ko ntayiba muri Kongo, ubundi ikavuga ko nta mbaraga uyu mutwe ufite, ariko bikanga bigapfa ubusa, kuko ibimenyetso bigaragaza ko FDLR iri muri Kongo bikomeza kwisukiranya umunsi ku munsi.

By’ umwihariko, umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma yanyomoje iyi guverinoma ubwo yahamirizaga BBC ko Brig Gen Gakwerere yari mu buyobozi bukuru bw’uyu mutwe.

Uko leta ya Kongo yashaka kwihakana FDLR cyangwa se umugambi wayo wo gukorana na FDLR ntabwo byayikundira kuko mu biyinyomoza harimo n’abayihozemo ariko bakaza kwemera gutaha mu rwababyaye bagiye bemeza ko uyu mutwe uri muri Kongo kandi utizwa imbaraga, ubushobozi na Tshisekedi nubwo Leta ye ikomeza kwigiza nkana.

Ibinyoma byose bya Leta ya Kongo ntacyo biteze gutanga kuko birazwi ko uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka isaga 30 muri iki gihugu ugihari ntaho wagiye kandi uri ku ibere ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version