Site icon MY250TV

Umuhezanguni Gatebuke yongeye gushimangira urwango afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda, gusa ari kuvomera mu rutete!

Claude Gatebuke, umuhezanguni w’umugome umenyerewe mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi noneho yasizoye mu bukangurambaga budafite epfo na ruguru aho aba ashaka kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.

Gatebuke umaze imyaka irenga 20 yihishahisha muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri iyi minsi yadukanye ubundi bugome bwo kugumura Abanyarwanda ngo batera umugongo ibikorerwa mu Rwanda.

Ibyo Gatebuke ashaka ntazabigeraho cyane ko Abanyarwanda uyu muhezanguni yihomaho bashyize imbere kunga ubumwe no gusigasira iterambere ridaheza bagezeho mu myaka 28 ishize bafatikanije n’ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Uyu muhezanguni yadukanye umuvuno wo kugumura Abanyarwanda mu gihe n’irindi cengezamatwara yabazanyemo ririmo ibitabo bidafite umutwe n’ikibuno babyimye umwanya cyane ko bamaze kuvumbura ko aba agambiriye kubasubiza mu mateka y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ababyeyi be bagizemo uruhare.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV nyuma yo kwibonera ibyo Gatabuke ahugiyemo muri iyi minsi, yagize ati: “Uyu Gatebuke yibeshye inzira, nta kintu ashobora gukora ngo adutandukanye na RPF cyane ko ari yo dukesha kuba uyu munsi dukomeje kwihuta mu iterambere twese twibonamo.”

Yakomeje agira inama Abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kwima amatwi ibitekerezo by’ubuhezanguni bigaragazwa na Gatebuke kimwe n’izindi nterahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi aho aba bose babikora bagamije kuyobya uburari ku byaha bakoze cyangwa ibyakozwe n’ababyeyi babo muri Jenoside.

Ati: “Gatebuke nta rukundo afite u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ibyo avuga byose ni ugushinyagura cyane ko kuri we kuba u Rwanda rukomeje kuba ubukombe bitewe n’ubuyobozi bwiza dufite bimubabaza nk’umuntu akomoka ku bacurabwenge ba Jenoside aho bizwi neza ko bifuzaga ko u Rwanda ruba umuyonga.”

Uyu Gatebuke ni mwene  Gatsinzi Justin, umujenosideri ruharwa wishe Abatutsi batagira ingano yitwaje ko yari umwe mu bavugaga rikijyana mu butegetsi bw’igitugu bwateguye bunashyira mu bikorwa Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.

Umulisa Carol

Exit mobile version