Site icon MY250TV

Denis Mukwege wigize umwanzi w’u Rwanda yafatanwe igihanga yakira amamiliyoni ya ruswa!


Inkuru yamaze kuba kimomo mu bitangazamakuru byo mu Bubiligi ko Dr. Denis Mukwege, Umunyekongo umenyereweho kwibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ubu ari gukorwaho iperereza by byaha bya ruswa muri icyo gihugu.


Ni nyuma y’uko Polisi y’u Bubiligi ifatiye akayabo ka miliyoni 600 z’ama-Euro [ni miliyari zirenga 600 z’amafaranga y’u Rwanda] mu bubiko bwa “Fight Impunity”.


Uwo ni umuryango utegamiye kuri Leta Mukwege asanzwe akoresha mu kweneyegeza ibikorwa biharabika ubuyobozi bw’u Rwanda ari nako atera inkunga ubukangurambaga bukamije kwikiza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatusi.


Iperereza ry’ibanze rihishura ko ariya mafaranga yari agenewe Mukwege na Maria Arena, umudepite w’Umubiligi uhagarariye igihugu cye mu Nteko ishanga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi we wamaze gutangaza ko yabaye ahagaritse by’igihe gito zimwe mu nshingano yari afite muri iriya nteko kubera iperereza ari gukorwaho.


Mukwege ntasiba kugaragara mu bikorwa bisebya u Rwanda no gukwirakwiza ibihuha adafitiye gihamya birimo ko “u Rwanda rufasha umutwe w’inyeshyamba za M23” dore ko yitwaza ko afite igihembo cy’amahoro cya Nobel (Nobel Peace Prize).


Umufatanyacyaha we, Maria Arena, nawe yakunze kugaragaza ko abogamiye ku ruhande rwa Mukwege mu murongo yihaye wo kwandaga u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.


Uwo mugore nawe ahora ashinja u Rwanda “kuba intandaro y’umutekano muke” muri Congo; ibintu nawe akora yitwikiriye umutaka wo kuba ari umudepite ku rwego rw’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.


Mukwege kandi azwiho gutera inkunga no gukingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho yirengagiza ko ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Uyu mugabo wigize umwanzi w’u Rwanda amenyereweho kandi gukoresha raporo y’icyuka izwi nka ‘Mapping Report’ mu gushinja u Rwanda ibyaha bidafite umutwe n’ikibuno avuga ko ngo byabaye muri Congo mu myaka irenga 20 ishize.


‘Mapping Report’, ni raporo idafite icyo ishingiyeho ndetse itarigeze inasohoka cyane ko Umuryango mpuzamahanga utigeze uyemera, gusa abanzi b’u Rwanda bakunze kuyikoresha mu icengezamatwara ryabo rigamije kuruhindanya.


Ellen Kampire

Exit mobile version