Site icon MY250TV

Denis Mukwege wa FDLR arasubiriye!

Dr Mukwege Denys, umuhezanguni w’Umunye-Congo ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yumvikanye asubiramo ijambo ku rindi imvugo zitava mu kanwa ka Perezida Tshisekedi wegeka ku Rwanda ibibazo yateje igihugu cye mu rwego rwo kurangaza Abanye-Congo.


Byari mu kiganiro n’igitangazamakuru cyo mu Budage aho Mukwege yihandagaje akavuga ko icyihutirwa ku gihugu cye ari ukurangiza icyo yise ubushotoranyi bw’u Rwanda mbere y’uko habaho ibiganiro bihuza abanye-Congo.


Uyu Mukwege wigize umwanzi weruye w’u Rwanda, aho agaragaye hose aba ashinja ibirego biterekeranye u Rwanda ndetse asiga icyasha ubuyobozi bwarwo maze akabwegekaho ibibazo Congo yatewe n’ubuyobozi bubi.


Intero yo kuvuga ko u Rwanda rushotora Congo ihozwa mu kanwa na Mukwege ndetse n’izindi mandwa z’ubutegetsi bwa Tshisekedi, icyo igamije ni uguhisha ibibazo ubutegetsi bwa Congo bwateje abanye-Congo bukanananirwa kubibonera ibisubizo.


Muri uwo mugambi mubisha wo kwibasira u Rwanda, abarimo Mukwege baba ahanini bashaka kwereka Abanye-Congo ko u Rwanda ari rwo mwanzi igihugu cyabo gifite, gusa birengagiza ko ibyo binyoma bidashobora guhinduka ukuri.


Muri iki gihe Congo igeze aharindimuka kubera abayobozi babi bashyira inyungu zabo imbere kurusha iz’igihugu cyabo, mu myaka myinshi ishize abayobozi bagiye basahura umutungo w’igihugu ndetse n’umuco wo kudahana washinze imizi bituma abaturage batereranwa n’ubuyobozi bwabo.


Ku butegetsi bw’umunyagitugu Tshisekedi byonyine, miliyaridi z’amadolari zanyerejwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa n’abo mu gatsiko k’abo mu ishyaka rye.


Uku gusahura igihugu kujyana kandi n’ibibazo by’ingutu bishingiye ku banyapolitiki ndetse n’abasirikare bakuru usanga bashinga imitwe yitwaje intwaro izajya icunga umutekano w’ibirombe byabo.


Iyo mitwe yitwaje intwaro ikaba ahanini ireba inyungu z’abo bayobozi ari nayo mpamvu usanga ikandamiza abaturage mu buryo butandukanye.


Umugambi wo gushinja u Rwanda buri gihe ntuteze kubaka inzego za Congo, nta n’icyo uzafasha mu gutuma imitwe yitwaje intwaro ishyira intwaro hasi, na ruswa ntiteze gucika kubera iyo mpamvu.


Byongeye kandi gushinja u Rwanda ntibizatuma Abanye-Congo basubizwa agaciro bambuwe n’imiyoborere mibi.
Guhunga ukuri si byo bizatuma ibibazo bicyemuka, niba Congo ishaka impinduka igomba gukoresha ukuri, nta yindi nzira y’ubusamo ishoboka.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version