Urubyiruko rw’Abanyekongo rukomeje kwangishwa u Rwanda ari nako rwozwa mu bwonko hagamijwe kurushora mu ntambara zaniniye ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi aherutse gusaba urubyiruko rw’Abanyekongo kwifatanya n’ingabo ze (FARDC-FDLR) hagamijwe kurwanya u Rwanda we yita “umwanzi.”
Kuva Tshisekedi yavuga ibyo, urubyiruko rwahinduwe imwe mu ntwaro zinyuzwamo icengezamatwara aho abategetsi ba Congo baba bagamije kuyobya uburari ku kuba barananiwe guha umurongo uruhuri rw’ibibazo bishamikiye ku bibazo by’umutekano muke byugarije uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Denis Mukwege utajya wihishira mu ukugaragaza urwango afitiye u Rwanda, ni umwe mu bambari ba Tshisekedi ubu ukataje mu kuyobya urubyiruko rwa Congo arwangisha u Rwanda.
Nk’urugero, uyu muganga wigize umunyapolitike ubonera amaronko mu guhimbira ibinyoma u Rwanda n’abayobozi barwo, mu mpera z’icyumweru kirangiye yagaragaye mu bitangazamakuru bikorera mu kwaha kw’ubutegetsi bwa Kinshasa na we yagisha urubyiruko rw’icyo gihugu u Rwanda.
Mukwege yumvikanye kandi mu mvugo z’uburyarya ahamagarira urubyiruko rw’Abanyekongo kwinjizwa mu gisirikare ku bwinshi kuko ngo atizeye ingabo za Afurika y’Uburasirazuba zaje gufasha kubungabunga umutekano muri icyo gihugu; imvugo ishobora no gushyira mu kaga izo ngabo kuko mu minsi yashize urubyiruko rw’abahezanguni rwiraye mu mihanda ruzamagana.
Ni mugihe kandi benshi mu rubyiruko bamaze kwinjizwa mu gisirikare bari bamaze iminsi mu bikorwa by’urugomo birimo no guhiga bukware abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi aho bamwe bicwa abandi bakabamenesha.
Congo ifite ibibazo birimo iby’ibura ry’imirimo mu rubyiruko, umubare munini w’urubyiruko rutabasha kujya mu ishuri ariko nta cyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka kubikoraho ahubwo buri kubashora mu ntambara!
Urubyiruko rwa Congo rukwiye kureba kure rukanga gukoreshwa mu nyungu z’abategetsi badashakira ineza igihugu cyabo n’akarere muri rusange.
Umulisa Carol

