Site icon MY250TV

Harageze ko Gen Neva abwiza abanyagihugu be ukuri akareka kwitwaza u Rwanda

Mu ibaruwa iherutse kwandikirwa Afurika yunze Ubumwe, yanditswe na minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Burundi, Albert Shingiro, ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste bwongeye kwugarura amayeri yo gusiga icyasha igihugu cy’ u Rwanda.

Ni ibaruwa yavugaga ko u Rwanda rukomeje gukingira ikibaba abagerageze guhirika ubutegetsi bw’ u Burundi muri 2015, ko kandi bari ku isonga y’abayoboye umutwe wa Red Tabara.

Gusa uyu muvuno wo umaze kumenyerwa k’ ubutegetsi bwa Neva wo kwitwaza u Rwanda nyuma y’aho buhisemo kwifatanya ku mugaragaro na Tshisekedi mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’ u Rwanda.

Ibi byagaragaye ubwo Ndayishimiye yajyaga I Kinshasa maze agakora inama n’ urubyiruko mu mpera z’ Ukwa mbere 2024. Mu magambo yatangarije muri icyo kiganiro, Ndayishimiye yeruye ko yiteguye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ibi bikaba ari gihamya ko asangiye umugambi mubisha na Tshisekedi ndetse na FDLR.

Uyu mugambi mubisha kandi byagiye bigaragara ko awushyigikiye kuko kuri ubu yohereza ingabo kurwana muri congo aho zifatanya Na FARDC, FDLR, Wazalendo, SADC ndetse n’abacancuro. Gahunda bahuriyeho ni ukurwanya umutwe wa M23 bita ko ari u Rwanda ruwushyigikira. Ibintu bituma bakora ibitero buhumyi byica abasivile cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi.

Ibi byose Ndayishimiye abikora kuko yiyemeje gushyigikira ibikorwa by’ intambara bya Tshisekedi, aho akuramo inyungu ze bwite, zihabanye n’ iz’ abarundi. Ibi bishimangirwa nuko, Ndayishimiye yiyemeje kuhoreza abasirikare be muri Kivu ya ruguru mu ntambara za leta ya Tshisekedi, aho kuzohereza mu majyepfo guhashya Red Tabara yirirwa yitwaza.

Byamaze kugaragara ko Ndayishimiye yafashe inzira yo gushyigikira ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahisemo kworekesha akarere intambara. Harageze ko Ndayishimiye yareka kwitwa U Rwanda agarura ibyo guhirika ubutegetsi byo muri 2015, nabyo bidafite aho bihuriye n’ uRwanda ndetse  bisa nko kuzura akaboze.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version