Ubuyobozi bwa ‘RUD-Urunana’, ihuriro ry’intagorwa z’interahamwe zahindutse ibyihebe nyuma yo gutorokereza ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi, bwatangiye uyu mwaka wa 2023 bubiba amacakubiri mu Banyarwanda – ibintu ariko bitazatanga umusaruro.
Iyi RUD-Urunana kandi ni umutwe w’abicanyi babarizwa mu Burasirazuba bwa Congo wakomotse ku nterahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR mwaka wa 2005 biturutse ku ivangura rishingiye ku irondakarere (Kiga na Nduga), abakuriye uyu mutwe babarizwa mu mahanga.
Mu kiswe “ubutumwa bwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2023” bwasinyweho na Jean Marie Vianney Higiro, interahamwe kabombo iyobora RUD-Urunana, uyu mutwe w’abicanyi baticuza uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wibanda ku magambo atesha agaciro Jenoside abagize uyu mutwe bagizemo uruhare.
Mu ipfunwe rikomeye ryo kuba Umuryango RPF-Inkotanyi warahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe izi ntagondwa zo zari zifite umugambi wo kurimbura Abatutsi, RUD-Urunana yibanda ku guharabika RPF muri buriya butumwa bwayo nk’umuvuno wo kwihimura kuri RPF cyane ko yasannye igihugu izi nterahamwe zasize zisenye igarurira Abanyarwanda ikizere cy’ubuzima.
Mu mvugo z’agashinyaguro n’ubuhezanguni RUD-Urunana yakoresheje harimo kuba ngo RPF na Perezida Kagame “bafata jenoside nka zahabu” aho ngo Jenoside ikoreshwa mu“gashakisha amaronko ya politiki n’amafaranga”.
Izo ni mvugo zimenyerewe ku bandi bajenosideri bo hirya no hino ku Isi aho bazikoresha bahakana Jenoside nyirizina ari nako bihimura kuri RPF yabakomye mu nkokora igahagarika umugambi mubisha wa Jenoside ndetse ikabohora u Rwanda .
Iyi RUD-Urunana kandi yananiwe kwihishira ku ruhare ifite mu isubiranamo ry’Abanyekongo aho muri iki gihe umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Congo (FARDC) by’umwihariko RUD-Urunana ikaba ikora akazi k’ubucanshuro aho irwana ku ruhande rwa FARDC aho iherutse no gupfusha inyeshyamba nyinshi zirimo na “Capt” Nshimyimana Cassien alias Gavana.
Mu kuyobya uburari, RUD-Urunana irihandagaza ikavuga ko RPF yabwiye Abanyekongo b’Abanyamulenge guhungira mu Rwanda none ngo ushatse gusubira iwabo aricwa; ibi akaba ari icengezamatwara ridakwiye kugira uwo rirangaza, cyane ko aba Banyekongo bo ubwabo badasiba kugaragaza impamvu zifatika zatumye bahunga igihugu cyababyaye aho basaba Umuryango Mpuzamahanga kubasha gutahuka; ibintu n’u Rwanda rushyigikiye.
Muri buri butumwa bukocamye bwa RUD-Urunana, igaragaza ukutiyumvisha uburyo RPF itihanganira abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda ndetse by’umwihariko no mu bihugu bituranyi, gusa icyo uyu mutwe w’abagizi ba nabi wirengagiza ni uko kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo biri mu ntego remezo za RPF.
Nta munyarwanda ukwiye guha umwanya iyi RUD-Urunana cyane ko nta neza yifuriza u Rwanda; nk’urugero aka gatsiko k’intagondwa z’interahamwe mu ntangiriro z’Ukwakira 2019 kagabye igitero cy’iterabwoba k’u Rwanda cyahitanye abaturage 14 b’inzirakarengane bo mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze.
Benshi mu bagize uruhare muri kiriya gitero bahasize ubuzima, abarokotse bagezezwa imbere y’ubutabera aho ahawe ibihano binyuranye mu gihe ku rundi ruhande Jean Marie Vianney Higiro uyobora iyi RUD-Urunana we yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kuva mu mwaka wa 2008.
RUD-Urunana nta cyo ikwiye kubwira Abanyarwanda.
Gakayire Fred

