Site icon MY250TV

Congo ntizigera ibona amahoro mu gihe FDLR ikivuna umuheha ikongezwa undi!

Ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bukomeje gukingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zatorokeye ubutabera muri Congo.

Ni mu gihe nyamara amasezerano y’amahoro ubu butegetsi bwasinye harimo aya Nairobi n’ay’i Luanda abusaba guca ukubiri na FDLR; ibintu Tshisekedi n’ibyegera bye badakozwa kuko badasiba gutagatifuza uyu mutwe w’iterabwoba.

Nk’urugero, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Amashuri makuru na za Kaminuza muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo yarihandagaje avuga ko ko “iyo u Rwanda rwumvikana na FDLR nta kibazo Congo iba ifite.”

Minisitiri Muhindo yakomozaga ku ijambo Perezida Kagame aherutse kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko, agaragaza ko Congo yananiwe gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, gusa ku bw’uyu mutegetsi ngo u Rwanda “ntirudakwiriye kuvuga ku mpunzi za Congo, rutaravugana na FDLR.”

Imvugo z’uyu mutegetsi nta ho zitaniye n’iza sebuja Tshisekedi nawe udasiba kubogamira kuri FDLR yirengagije ko nyamara uyu ari umutwe w’iterabwoba washyiriweho ibihano n’Umuryango Mpuzamahanga aho by’umwihariko uyu mutwe ukomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda na Congo muri rusange.

FDLR yamaze guhuzwa n’ingabo za Congo (FARDC) ku nyungu z’ubutegetsi bwa Tshisekedi, mu mwaka ushize yateye ibisasu biremereye ku Rwanda maze byangiza byinshi ndetse bikomeretsa abaturage b’inzirakarekane.

Ku rundi ruhande, gukingira ikibaba intagondwa za FDLR kimwe no gukomeza kuzikoresha mu nyungu z’ubutegetsi bwa Congo bigira ingaruka ku ituze ry’Abanyekongo cyane ko iyi FDLR ibereyeho ikintu kimwe: kwica!

Nk’urugero abicanyi b’uyu mutwe magingo aya bakomeje kwica urusorongo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi; ibiri kuba bisa neza nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyane ko n’abayoye ubwo bwicanyi ndengakamere ari bo bakoze iyi Jenoside.

Ibiri amahire, Umuryango w’Abibumbye uherutse gutanga impuruza kuri ubu bwicanyi FDLR iri gukora ushimangira ko hatagize igikorwa mu maguru mashya ngo buhagarikwe “bwavamo Jenoside nk’iyabaye mu gihugu gituranyi [u Rwanda].”

Inzirakarengane z’Abanyekongo ni zo zishyura ikiguzi cyo kuba FDLR ikoreshwa mu nyungu z’Abategetsi b’icyo gihugu aho uyu mutwe w’iterabwoba ubahoza ku ngoyi irimo kubasoresha by’umurengera, kubanyaga amatungo, gusambanya abana n’abagore n’ibindi byaha ndengakamere.

Nta na rimwe abaturage ba Congo bazigera babona amahoro mu gihe abashinzwe kubarindira umutekano bakorana n’umutwe w’interahamwe urangwa n’amako n’amacakubiri.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukwiye kumenya ko buriho kubera abaturage bugakora icyo bwashyiriweho aho kubarutisha interahamwe.

Mukobwajana Linda& Gakayire Fred

Exit mobile version