Site icon MY250TV

Ingabire Victoire mu yindi kinamico yo kwitagatifuza ku kuba akorana n’abatifuriza ineza u Rwanda

Nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye aho bamwamagana ku kuba akorana bya hafi n’abanzi b’igihugu, Umuhezanguni Ingabire Victoire yumvikanye mu mvugo bigaragara ko zitamuvuye ku mutima abeshya ko akunda u Rwanda.

Byari mu kiganiro uyu muhezanguni yatambukije ku muyoboro rutwitsi we wa YouTube asanzwe akoresha mu gukwirakwiza icengezamatwara ryibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Muri icyo kiganiro, Ingabire agaragara asubiza ibibazo uwagiteguye agaragaza ko byabajijwe na bamwe mu Banyarwanda birimo impamvu abanzi b’u Rwanda “bibona muri Ingabire ndetse bakanamufata nk’ikitegererezo.”

Mu gusubiza icyo kibazo, uyu muhezanguni yavuze ko ngo hari abakoresha imbuga nkoranyambaga zibiba amacakubiri n’urwango, ibi abivuga abizi neza ko ari we n’agatsiko ke ka FDU Inkingi, Jambo ASBL n’izindi nterahamwe biririwa babiba ayo macakubiri, bapfobya jenoside yakorewe abatutsi, bangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo ndetse no kubiba u rwango.

Gusa abakurikiye icyo kiganiro bahuriza ku kwamagana ibyo uyu mugore yavuze aho bibaza uburyo umuntu yikomanga mu gatuza ko “akunda igihugu” kandi azwiho kuba umuvugizi w’inyangabirama zirimo Interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR aho adasiba kuzisabira ibiganiro kandi azi neza ko zihora zihigira gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhezanguni kandi yumvikanye akomoza ku banzi b’igihugu nyamara yirengagije ko ari we mwanzi w’igihugu ruharwa kuko yagiye yohereza abanyarwanda benshi mu mitwe y’itwaje intwaro irwanya u Rwanda cyane ko gukorana n’imitwe y’iterabwoba biri mu byatumye afungwa kandi yaranabyemeye ndetse abisabira imbabazi mbere y’uko afungurwa adasoje igifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe.

Ingabire Victoire kandi yakomoje ku banyarwanda bari hanze avuga ko “babayeho bububa mumahanga”, aha abakurikiye icyo kiganiro cye bibajije impamvu atavuga icyatumye bahunga cyane ko Leta y’u Rwanda itigeze ibamenesha ahubwo bahunze kubera ibyaha basize bakoze.

Ibi kandi Ingabire abivuga yirengagiza ko nta munyarwanda n’umwe wigeze ushaka gutahuka mu rwamubyaye ngo abyangirwe, cyane ko sitati y’ubuhunzi yavanweho.

Ku kibazo yabajiwe kijyanye n’impamvu atajya avuga ku mitwe ya FDLR na FLN yihishe muri Congo ikaba ihora isumira guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uyu muhezanguni ufatwa nk’umuvugizi wa FDLR yirinze kugira byinshi abivugaho kuko abanyarwanda bose bazi ko akorana n’iyo mitwe yaba mbere na nyuma y’uko afungwa, ahubwo nk’ibisanzwe avuga ko ngo bagomba gushyira intwaro bagataha “abashaka gukora politiki Leta ikareka kubakoma mu nkokora.”

Abumvise iyo mvugo ye ntibatangaye kuko iyi mitwe ya FDLR na FLN ihora ivuga ko ngo ishaka gushyikirana na Leta y’u Rwanda ibi akaba aribyo Ingabire Victoire yumvikanishaga.

Mu gihe bizwi ko Leta y’u Rwanda yagiye yakira, ikanashyira mu buzima busanzwe abarwanyi b’iyi mitwe bagiye bataha ku bushake, kuri ubu abasigaye mu mashyamba ya Congo bari gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu (FARDC) mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni mu gihe izo nterahamwe zumva zakongera kumena amaraso y’abanyarwanda, ibi Ingabire Victoire we ntabikozwa ahubwo kubwe yumva ko baza bagashinga amashyaka ubundi bagahangana na FPR, ibintu bitazigera bibaho.

Ingabire Victoire yakwigira nyonyi nyinshi ate akwiye kumenya ko abanyarwanda bamuzi neza kandi bamusobanukiwe, niba ashaka kubaka u Rwanda niyitandukanye n’ibitekereo by’urwango yifitemo, atandukane n’abo bose ahagarariye bahora basumira guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mugenzi Félix

Exit mobile version