Perezida Tshisekedi yumvikanye kuri telephone asaba umwe mu bajenerali be kumuha numero ya telephone y’umukuru wa FDLR, “Maj Gen” Ntawunguka Pacifique alias Omega kugira ngo afashe uwo mutwe gukomeza ibikorwa byawo byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri icyo kiganiro kuri telefone kimara iminota igera kuri 15, Tshisekedi aba asaba uwo mu-jenerali wa FARDC kumuha numero ya Telefone ya Omega ngo kuko ari we abona wageza igihugu cye ku ntsinzi yo kwivugana uwo yita “umwanzi”.
Ibi kandi bije nyuma y’imbwirwaruhame Tshisekedi yigeze gutanga avuga ko ikibazo Congo ifite ari ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse anavuga ko agiye kubohora Abanyarwanda.
Hagati mu mwaka ushize, igisirikare cya congo (FARDC) cyafunguye amagana y’inyeshyamba za FDLR zari zifungiye mu magereza atandukanye y’icyo gihugu, ibi bikaba byarakozwe mu masezerano yiswe aya “Pinga” aho babikoze mu buryo bwo kwihutisha intambara ku mutwe wa M23, aho icyo gisirikare kirwana gifatanyije na FDLR.
Ntibikiri ibanga ko Tshisekedi yamaze kwifatanya na FDLR mu gukomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko byagiye binatangazwa na za raporo nyinshi mpuzamahanga harimo n’iyiherutse gusohoka y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye.
Tshisekedi kenshi yagiye ahakana gukorana n’uyu mutwe ndetse bigera n’aho avuga ko utakibarizwa mu gihugu cye, gusa nyuma uyu mutwe ubwawo wagiye uvuga ko ugihari ndetse unakomeje ibikorwa byawo.
Igihe kirageze ngo Isi yose yibonere ko Tshisekedi adashaka amahoro ahubwo we icyo ashyize imbere ni intambara.
Mugenzi Félix

