Perezida Kagame yatangaje ko hadakenewe ibintu byinshi kugira ngo amahoro arambye aboneke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo; agace kamaze igihe karabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan. Ni Ikiganiro cyatambutse kuri uyu wa 27 Mutarama 2023.
Asubiza ikibazo yabajijwe ku gikwiye gukorwa ngo amahoro arambye aboneke muri Congo, Perezida Kagame yagize ati: “Ntabwo hakenewe byinshi, igikenewe ni kimwe. Abayobozi ba Congo n’abanyapolitiki bagomba kugira umuhate wo guhangana n’ikibazo, bakiyemeza kugikemura, aho gushakira inzitwazo hanze y’igihugu.”
“Nta na hamwe ku isi amahoro arambye yigeze yubakirwa ku kwihunza inshingano. Ikibazo cyaba ari imiyoborere, umutekano cyangwa byombi? Abanye-Congo nibo bo kubikemura, bagafata inshingano.”
Agaruka ku mirwano ikomeje gushyamiranya umutwe wa M23 n’ingabo za Congo (FARDC), Perezida Kagame yashimangiye ko Guverinoma ya Congo igomba kwigana ubushishozi ibyo M23 isaba n’ibyo barwanira ubundi ikabisubiza.
Yakomeje avuga ko “abayobozi ba Kinshasa bakwiriye guhagarika imvugo zibasira Abatutsi no gucunaguza abaturage babohereza mu Rwanda mu gihe bari iwabo muri Congo.”
Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu gihe hashize iminsi Abatutsi b’Abanyekongo batotezwa ari nako bakorerwa ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwabo; ibyo bikorwa bya kinyamanswa kandi bikorwa na FARDC ifatanije n’umutwe wa FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
N’ubwo FARDC na FDLR bakomeje kwica urubozo Abatutsi, Umuryango Mpuzamahanga wakomeje kuruca urarumira nubwo ibyo bikorwa bya kinyamanswa bidasiba kugaragazwa muri raporo zitandukanye.
Kuri iyi ngingo Perezida Kagame yavuze ko amahanga adakwiye gukomeza kumva Guverinoma ya Congo gusa ahubwo bakwiye gutega amatwi n’uruhande rw’abaturage nabo bakumvwa, bakaboneraho guhuza izo mpande zombi.
Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda atari igihugu umuturanyi wacyo azumva ko afite uburenganzira bwo kuhohereza abaturage be akomeje gutoteza.
Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame ntiyahwemye gushimangira ko u Rwanda rudateze kwemera kwikorezwa ibibazo bya Congo aho ahamya ko ibyo bibazo ari iby’Abanyekongo kandi ko ari bo ubwabo bakwiye kubyikemurira.
Kanda HANO usome mu Kinyarwanda ikiganiro cyose Perezida Kagame yahaye Jeune Afrique.
Umulisa Caro

