Site icon MY250TV

Congo yirukanye abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bwa EACRF: Indi gihamya ko Tshisekedi adashaka amahoro

Congo yirukanye Abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ziri mu butumwa bwo gushakira amahoro uburasirazuba bw’icyo gihugu (EACRF), ibi bikaba bishimangira ko ubutegetsi bwa Tshisekedi budakeneye amahoro.

Ibi byamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023 binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo za Congo (FARDC), Gen Maj Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, avuga ko hafashwe umwanzuro “wo gukura mu gihugu Abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo [za EAC] bufite icyicaro i Goma” kubera icyo yise impamvu z’umutekano.

Ibi bije kandi nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi Leta ya Tshisekedi yateguye imyigaragambyo yo kurwanya EACRF, imyigaragambyo yari yateguwe ikanashyirwamo ingufu n’umuyobozi w’igisirikare cya Congo, ibi byose abasesenguzi babifata nk’uburyo Tshisekedi arimo gukoresha mu kurwanya ko amahoro aza mu burasirazuba bwa Congo cyane ko akaduruvayo kariyo agakoresha mu nyungu ze za politike.

Leta ya congo kandi ntibikiri ibanga ikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR ndetse n’abacancuro mu gukomeza guteza umutekano muke no guhembera ubwicanyi muri ako gace.

Kwirukana izi ngabo z’u Rwanda kandi bibaye mu gihe hari hitezwe iperereza ry’itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM, ku iraswa ry’indege ya gisirikare ya Congo iherutse kuvogera ikirere cy’u Rwanda abenshi bakaba bemeza ko nabyo biri mu buryo bwo guhisha amakosa n’ubushotoranyi bwa Congo.

Kuba Tshisekedi yarasinye amasezerano n’ibihugu by’akarere ndetse Isi yose ikaba imusaba kuyubahiriza ariko we akaba yaravuniye ibiti mu matwi ni ikimenyetso cyerekana ko nta mahoro yifuza.

Mugenzi Félix

Exit mobile version