Abanyabyaha bagomeye u Rwanda n’Abanyarwanda muri iyi minsi bashishikajwe no gukwirakwiza ibihuha ku bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo aho babyegeka ku Rwanda.
Iri ni icengezamatwara rigirwamo uruhare rukomeye n’interahamwe ndetse n’ibigarasha – inyangabirama zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi aho ubu zidashobora kugaruka mu Rwanda kubera ibyaha zasize zihakoze birimo Jenoside, ubujura n’ibindi.
Aba banzi b’u Rwanda kuba birirwa ku mbuga nkoranyambaga bashinja u Rwanda ibinyoma ni urukundo bafitiye Congo? Igisubizo ni OYA!
Umunyarwanda yabivuze neza ko “urusha nyina w’umwana impuhwe aba ashaka kumurya”, izi nterahamwe n’ibigarasha ntabwo bakunze Congo ahubwo ibyo birirwamo babikoreshwa n’urwango bafitiye u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo dore ko bamaze imyaka barananiwe “gukuraho” ubuyobozi bw’u Rwanda biyita ko barwanya.
Ikindi gituma aba banzi b’u Rwanda birirwa bavuza induru ni uko bashyigikiye byimazeyo umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho uyu mutwe uri ku isonga ry’ibitera ibibazo bidashira muri Congo.
Hari ngero nyinshi zerekana ko izi nterahamwe n’ibigarasha bagiye bakoresha ubutaka bwa Congo mu bikorwa byo gutegura imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikaba bitangaje uburyo birirwa babeshyera u Rwanda ko rwavogereye Congo mu gihe ahubwo ari bo babikora.
Mugenzi Félix

