09-06-2026

Uwari ukuriye icunaguzwa ry’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda YAPFUYE, yunamirwa n’abarimo Patrick Muyaya!

0

Makundi Joseph wabaye ikimenyebose muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubera guhohotera Abatutsi bo muri icyo gihugu yapfuye aguye mu cyobo gicukurwamo gaze (gas) kiri ahitwa ‘Lac vert ” mu mujyi wa Goma.

Inkuru y’urupfu rw’uyu uhezanguni wari warasaritswe n’ubugome bw’indengakamere yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2023.

Uyu Makundi yari “umuhuzabikorwa” w’intagondwa z’urubyiruko rubarizwa mu kwaha kw’ishyaka rya Tshiskedi (UDPS), uru rubyiruko rukaba rwibumbiye mu kiswe “ubwirinzi bwa gisivile” gikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Makundi ni we by’umwihariko wayoboye imyigaragambyo yo ku wa mbere yasenye insengero nyinshi z’Abanyamulenge n’amaduka y’Abatutsi i Goma aho abigaragambyaga birukanaga ingabo zo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba (EARF) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo.

Mu bihutiye kohereza ubutumwa bw’akababaro nyuma y’urupfu rw’uyu muhezanguni ku ikubitiro harimo Patrick Muyaya, Ministiri w’itangazamakuru muri Congo aho yamwise “intwari”, ibi bikaba bishimangira ko Makundi yari igikoresho cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Uretse Makundi, hari izindi nsoresore bakoranaga zigera mu icumi nazo zapfuye ku wa mbere nyuma yo kugwirwa n’igisenge cya rumwe nsengero zariho zisenya ku mpamvu y’uko zisengerwamo n’abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading