FéliX Tshisekedi “Cyabitama”, umugabo wagwiririwe no gutegeka Congo, amaze kugaragara nk’umuntu udashaka amahoro mu karere ahubwo ushyize imbere intambara.
Ibi yongeye kubishimangira mu cyumweru gishize ubwo yari amaze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura dore ko akigera i Kinshasa yihutiye gutesha agaciro imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.
Ibi byakurikiwe no kuba uyu mutegetsi yarashoye abaturage b’i Goma mu myigaragambyo y’amaraso aho aba baturage bavugaga ko bagamije kwirukana Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EACRF) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo.
Iyi myigaragambyo yatwaye ubuzima bwa benshi yabaye mu gihe Tshisekedi yari amaze iminsi yumvikana yikomanga mu gatuza avuga ko ashaka gutera u Rwanda maze “akabahorora Abanyarwanda!”
Uyu mugabo ahoza mu kanwa ke intambara mu gihe nyamara bigaragarira buri wese ko atazi uko zirwanwa; ibintu bishimangirwa no kuba mu gihugu cye hari imitwe y’inyeshyamba irenga 130 aho uyu “mugaba mukuru” w’igisirikare cya Congo (FARDC) yabuze umutwe n’umwe yarwanya ngo atsinde.
Tshisekedi ubu ari ku ruhembe mu guteza umwuka mubi mu karere aho by’umwihariko yiyemeje kunywana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukobwajana Linda

