Abigaragambya bashyigikiye Tshisekedi baherutse kugaba ibitero i Kinshasa ku biro by’Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Congo (MONUSCO) no kuri Ambasade z’ibihugu Birimo u Bubiligi.
Iyo myigaragambyo yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yasize imodoka y’umuryango w’abibumbye itwitswe irakongoka nyamara haje kumenyekana amakuru afitiwe gihamya yemeza ko iyo myigaragambyo yakozwe ku mabwiriza ya Tshisekedi ubwe.
Kugeza ubu n’ikimenyimenyi nta muntu n’umwe mu bigaragambya wigeze aryozwa kubigiramo uruhare kuko buri wese azi ko guverinoma ya Tshisekedi ari yo yahaye umugisha iyo myigaragambyo.
Si iyo myigaragambyo gusa kuko no mu cyumweru gishize itsinda ry’Abanye-Congo ryigabije za ambasade z’ibihugu bitandukanye i Kinshasa, bigaragambije bamagana amahanga “yiba umutungo kamere w’igihugu cyabo”.
Abigaragambyaga bavugaga kandi ko amahanga yananiwe kwamagana ubwicanyi bubera muri Congo, nyamara ibi ni ukuyobya uburari kuko birazwi ko uwica Abanye-Congo ari Tshisekedi.
Aho bigeze, ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi – ari nabyo byagize Tshisekedi uwo ari we, biri kwirengera ingaruka z’ibiri kuba kuko kuba za ambasade z’ibihugu nka Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, ndetse n’u Buholandi zikorera muri Kinshasa zaragabweho ibitero bikwiye kubasigira isomo rikomeye.
Nta wabura kwibutsa ko bitanzwemo amabwiriza na Tshisekedi, abajenosideri bagize umutwe wa ‘Wazalendo’ bagabye igitero ku ngabo z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba zari mu butumwa bw’amahoro muri Congo (EACRF) maze bicamo umusirikare wa Kenya.
Tshisekedi akomeje kuba umuzi w’ibibazo byose Congo irimo ndetse yananiwe no kwikuramo imbere y’abaturage nabo batazi icyo bashaka, aho ibyo muri iki gihugu bibera agatereranzamba ni ukuntu aho gushakira ibisubizo ibyo bibazo ahubwo usanga abitwerera abandi mu cyimbo cyo kubikemura.
Ndayambaje Marc

