Nyuma y’iminsi ibiri gusa abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuaba bahuriye i Bujumbura bagafatira hamwe ingamba zigamije gusubiza ibintu mu buryo mu burasirazuba bwa Congo, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko atumva ibintu kimwe na bagenzi be.
Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, urubyiruko rwiganjemo urwo mu ishyaka rya Tshisekedi (UDPS) ruzindukiye mu myigaragambyo ikomeye ngo igamije kwirukana ingabo z’akarere ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo (EACRF).
Muri iyo myigaragambyo, intagondwa zo muri UDPS zigaragara mu mihanga zicungiwe umutekano n’igisirikare cya Congo (FARDC) zigenda zivuga amagambo atari meza kuri EACRF ari nako zangiza icyo zihuye na cyo cyose ariko FARDC ntigire icyo izikoraho; ibintu bishimangira akaboko ka Tshisekedi muri icyo gikorwa kigayitse.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, hari amashusho yagiye ahagaragara agaragaza Perezida Tshisekedi nyuma y’iriya nama y’i Bujumbura we ubwe atanga amabwiriza ku mugaba mukuru wa EACRF, Maj. Gen Jeff Nyagah – ibi bikaba bitari mu nshingano za Tshisekedi ahubwo bikaba bishimangira ko ashaka gukoresha ingabo z’akarere mu nyungu ze bwite.
Ni mu gihe kandi kimwe mu byemerejwe muri iriya nama ya Bujumbura ari uko ibihugu byiyemeje gutanga ingabo muri EACRF bigomba kuzohereza vuba, ubundi Congo nayo igatanga ubufasha kugira ngo izi ngabo zikore akazi kazo neza; ibintu bidashoboka cyane ko Tshisekedi yatangiye kuvangira izagezeyo mbere.
Undi mwanzuro wafatiwe i Bujumbura ni uko impande zose zihanganye mu Burasirazuba bwa Congo zihagarika imirwano kandi hakubahirizwa amasezerano yose yagiye yemezwa ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Gusa bene iyi myanzuro ubutegetsi bwa Tshisekedi buyumvira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi, kuko byagiye bigaragara ikibushishikaje ari intambara.
Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwigize bwubahiriza amasezerano y’amahoro ya Lunda na Nairobi, ni mugihe umutwe wa M23 bahanganye wageregeje kuyubahiriza ndetse ukanashyikiriza uduce tumwe wagenzuraga mu maboko EACRF.
Ubu butegetsi kandi bukomeje kuzenguruka Isi mu mvugo imaze kuba indirimbo ishaje mu matwi ya benshi ko u Rwanda ari rwo rubuteza ibibazo byose byabaye akarande iwabo; ibintu abasesenguzi basanga ari amanyanga Tshisekedi n’ibyegera bye bakoresha bihunza inshingano, gusa ntacyo bizatanga.
Igihe kirageze ngo Umuryango Mpuzamahanga ufatire ibihano Tshisekedi n’abambari be ku bwo gushyira mu kaga ubuzima bw’inzirakarengane z’abaturage.
Umulisa Carol

