Site icon MY250TV

“Gafirifiri” Rugema wa RNC ararembye!

Kayumba Rugema uzwi nka Gafirifiri, umwe mu bambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye, akomeje kugaragaza ibimenyetso byo kuba arembejwe n’indwara yamubase yo kwifuriza ikibi u Rwanda n’Abanyarwanda.

Abahanga mu mitekereze ya muntu bahamya ko ukwaturira ikibi ku muntu udafite icyo agutwaye bikozwe mu buryo buhoraho ari uburwayi bufitanye isano n’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Kimwe mu bimenyetso by’uburyo Rugema azahajwe n’ubwo burwayi ni uburyo adasiba kwegeka ku Rwanda ikibi cyose; ibintu akora yifashishije urukuta rwe rwa Facebook aho aba yandika ibintu bidafite umutwe n’ikibuno.

Kimwe mu byo Rugema adasiba gukora ni ugusabira amahanga “gufatira ibihano” u Rwanda aho arushinja ngo kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo.

Uburwayi uyu Rugema afite butizwa umurindi n’ubuzima bugoye abayemo muri Noruvege aho yirirwa yicira isazi mu jisho, ni mu gihe sebukwe Kamanzi adasiba kumusaba kuva mu buyobe arimo akagaruka mu rwamubyaye.

Kuba kandi uyu muhezanguni atabana n’umuryango biri mu bikomeza buriya burwayi bigatuma ahitamo kwiyahura ku mbuga nkoranyambaga aho aba yandika ibiterekeranye.

Rugema akwiye kumenya ko imigambi mibisha yishoyemo yo kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga aharabika u Rwanda bitazigera bimugwa amahoro, cyane ko ibyiza byinshi bikomeza kugerwaho bizarushaho kumutera bundi uburwayi.

Ellen Kampire

Exit mobile version