Site icon MY250TV

“Gafirifiri” Rugema yeruye ko RNC itagifite ubushobozi bwo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda

Kayumba Rugema uzwi nka Gafirifiri, umwe mu bambari mbara umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye, yemeje ko iby’uyu mutwe byarangiye ko by’umwihariko nta bushobozi ugifite bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi Gafirifiri ubu uhanganye n’indwara ikomeye yo kwifuriza ibibi u Rwanda, yashimangiriye mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023.

Ni ubutumwa uyu muhezanguni yanditse asubiza inkuru MY250TV yamwanditseho ihishura ibya buriya burwayi. Muri ubwo butumwa Gafirifiri aba yisobanura ari nako atuka ubuyobozi bw’u Rwanda, akaba abusoza agira ati: “…nta bushobozi mfite, mbufite mwakambonye ijisho mu rindi…”

Mu by’ukuri ayo magambo nako amaganya ya Gafirifiri arasobanutse ndetse ahamya ko koko RNC ibarizwamo nta bushobozi igifite cyane ko Gafirifiri kimwe n’abandi bambari mbarwa basigaye muri RNC ubundi bamenyereweho kwikomanga mu gatuza bavuga ko bafite intego yo “kubohora u Rwanda”.

Ibyo Gafirifiri yavuze bigaragarira kandi mu kuba umuyobozi wa RNC, ikihebe Kayumba Nyamwasa, mu kiganiro aherutse gukorera kuri Vuvuzera y’uyu mutwe w’iterabwoba i yananiwe kugaragaza icyerekezo cyawo.

Hakiyongeraho kandi ko muri RNC hirirwa umwiryane, ubujura bw’imisanzu itangwa n’abanyamuryango bikavamo gutandukana kwa hato na hato bagashinga ibindi biryabarezi.

Ugusenyuka kwa RNC kwagiye ku karubanda mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019 ubwo inyeshyamba zayo zirangajwe imbere na Habib Mudathir zaraswagaho umuriro mu mashyamba ya Congo aho abenshi muri izo nyeshyamba bahasize ubuzima abandi bahorezwa mu Rwanda aho bamaze gukatirwa n’inkiko.

Ntibitangaje kubona Rugema yasubiramo ibisanzwe bigaragarira buri wese cyane ko ibya RNC byarangiye kera kugera aho abamotsi bayo batagihisha ko bifuza ubufasha kuri Tshisekedi kandi nawe yarananiwe gutegeka igihugu cye.

Ellen Kampire

Exit mobile version