Imyaka irenga 20 irihiritse haraburiwe umuti ikibazo cy’umutekano muke cyabaye karande mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hagiye habaho inama zitandukanye zose zihuriza ku kwirukana imitwe y’abarwanyi isaga 130 irimo n’iy’iterabwoba ikorera muri Congo, iyi mitwe ikaba irangajwe imbere na FDLR igizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu byo Leta ya Congo isabwa gukora ngo amahoro agaruke byose ibitera utwatsi, ibyo birimo no kwirukana FDLR, Tshisekedi n’abo bafatanya gutegeka Congo bakomeza gukingira ikibaba iyi FDLR kubera ibafatiye runini aho yamaze no guhuzwa n’ingabo z’igihugu (FARDC).
FDLR ifite amateka mu Rwanda kandi ikanamenya Congo cyane ko ihamaze imyaka myinshi, bitewe no kunywana kwa FDLR na guverinoma ya Congo by’igihe kirekire byatumye uyu mutwe ufatwa nk’inzobere iyo bigeze ku Rwanda.
Nk’urugero, ubu Tshisekedi akomeje gukoresha abicanyi ruharwa bo muri FDLR mu bikorwa by’ubushotoranyi byibasira u Rwanda no Jenoside ikomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni ibikorwa Tshisekedi yateguye agamije gusubika amatora ateganyijwe kuba mu Ukuboza kw’uyu mwaka cyane ko azi neza ko Abanyekongo batamushaka.
Guverinoma ya Congo ntishobora gutandukana na FDLR bitewe nuko iyifata nk’umujyanama wayo mukuru kandi mu by’ukuri uyu mutwe uri ku ruhembe mu gukwirakwiza amacakubiri no guhungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika.
Mukobwajana Linda

