Site icon MY250TV

Kinshasa ikomeje gukingira ikibaba FDLR ari nako yinyuramo mu mvugo kuri uyu mutwe w’iterabwoba!


Umuvugizi wa Leta ya Congo akaba na Minisitiri w’itangazamakuru, Patrick Muyaya, aherutse kugaragara yikomanga mu gatuza avuga ko “Congo yakirana yombi uyigana wese”.


Mu kuvuga ibyo, uyu mutegetsi yashakaga kumvikanisha impamvu FDLR ikomeje kuvuna umuheha ikongezwa undi muri Congo kugeza n’aho yinjizwa mu gisirikare cy’igihugu (FARDC) hirengagijwe ko uyu ari umutwe w’iterabwoba wafatiwe ibihano n’Umuryango mpuzamahanga.


Kuba FDLR iteza umutekano muke byo si ibanga kuko na Perezida Tshisekedi yarabyivugiye ko ari umutwaro kuri Congo nubwo nabyo byari ukwiyerurutsa ashaka kuvuga ko nta mbaraga uyu mutwe ufite.


Gusa nyuma ubuyobozi bw’uyu mutwe bwumvikanye buvuguruza Tshisekedi buvuga ko ari umutwe ushinzwe kurinda impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo; ibintu bitangaje kuko impunzi ubundi zirengerwa na UNHCR.


Icyo Leta ya Congo kandi ishaka kwirengagiza nkana no kuyobya abantu ni uko yagiye ikorana kenshi n’u Rwanda mu gucyura izo mpunzi mu byukuri zabaga zarafashwe bugwate n’abarwanyi ba FDLR.


Aha twavuga urugero nk’itsinda ry’abanyarwanda bacyuwe harimo na Angelina Mukandutiye ubu uri kurangiza igihano yakatiwe n’inkiko gacaca kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Ntitwabura kandi kwerekana uburyo abarwanyi ba FDLR bemeje gushyira intwaro hasi bagataha bakirwa bagasubizwa mu buzima busanzwe bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda


Iyi mvugo y’abayobizi ba Congo iragayitse inateye isoni ku gihugu kitwa ko gifite ubuyobozi ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe kurengera impunzi ukaba ukoreramo muri icyo gihugu.


Kuri ibyo byose byiyongeraho n’ingabo za MONUSCO ziri muri icyo gihugu hashize imyaka irenga 25 kandi izo ngabo zikaba zinafite mu nshingano zazo kurwanya FDLR kubera ikibazo iteje mu karere.


Kuba haragiye habaho ubufatanye na Leta y’u Rwanda n’iya Congo mu kurwanya umutwe wa FDLR no gucyura abo yafashe bugwate ariko kuri uyu munsi abayobozi bakaba bivuguruza bavuga ko u Rwanda rwakumiye izo mpunzi gutaha bigatuma leta ya Congo ifata umwanzuro wo gucumbikira abo bajenosideri.

Ibyo byose bigaragaza nta shiti ko Leta ya congo ibafasha kuko uwo ucumbikiye n’umutima mwiza umuha icyo akeneye cyose kandi icyo FDLR yifuza ku Rwanda kirazwi ndetse kikanahura n’amagambo Tshisekedi yavuze ko “azafasha abanyarwanda kwibohora.”


Uko leta ya congo yashaka kwihakana umugambi wayo wo gukorana na FDLR ntabwo byakunda kuko ubwayo iragaruka ikagaragaza uburyo umutima wayo mwiza uyemerera kwifatanya nayo kandi bigashimangirwa n’uko itajya igaragaza ubushake bwo gukurikirana abo raporo y’umuryango w’abibumbye igaragaza ko bakorana na FDLR.


Birahagije guhuza byombi ukabona ko leta ya Congo ifite ibiganza byombi muri iyi mikoranire.


Umutesi Grace


Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Umutesi Grace ni umubyeyi akaba na Rwiyemezamirimo uterwa ishema no kuba yarasubijwe agaciro mu gihugu abamukomokaho bari barakavukijwe.
Exit mobile version