Agatsiko k’abambari b’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera bw’u Rwanda mu Bubiligi gakomeje gushimangira ubugome busa neza n’ubwo bagaragaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka igera kuri 29 ishize n’ubwo bwose nta muntu ubitayeho.
Ni nyuma y’uko aba banyabyaha ruharwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2023 bigabye imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu bakahakorera imyigaragambyo bise ngaruka kwezi.
Iyo myigaragambyo y’izi mburamukoro itegurwa n’intagondwa zibumbiye mu kiswe FDU-inkingi zifatanyije n’imiyugiri ya Jambo ASBL; aba bose bakaba bahuriye ku cyita rusange cyo kuba bahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyo myigaragambyo abambari b’utu dutsiko bazana ibyapa ndetse bagashinga amahema ariho amagambo agamije gusebya u Rwanda no kuruharabika ari nako baruhimbira ibyaha, gusa igitangaje ni uko kuva batangira iyo myigaragambyo ntacyo byigeze bibagezaho aho nta n’umuntu ubitayeho hariya mu Bubiligi.
Icyagaragaye mu myigaragambyo yo kuri iyi nshuro ni uko yitabiriwe n’ababarirwa ku mitwe y’intoki, aho baje baharabika u Rwanda ndetse bitwaje amafoto ya Nyakwigendera Ntwali William wishwe n’impanuka yo mumuhanda aho nk’uko bisanzwe urupfu rwe barwegetse kuri Leta y’u Rwanda.
Icyo izi mburamukoro ziba zigamije ni uguteza imvururu imbere ya Ambasade y’u Rwanda kugira ngo zirebe ko Isi yakwemera ibinyoma byabo ariko byaranze bibapfana ubusa kuko Isi yose izi ukuri kw’ibyo baba bashinja u Rwanda.
Abategura ibi bikorwa bigayitse n’ababyitabira bakwiye kumenya induru yabo itazabuza u Rwanda gutera imbere no kwesa imihigo ku ruhando mpuzamahanga, bakwiye kumenya kandi nta muntu witaye ku rusaku rwabo.

