Site icon MY250TV

#Kwibuka29: Jambo ASBL yongeye gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abambari ba Jambo ASBL, umuryango uhakana ukanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baherutse kugaragara mu Bubiligi gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka iyi Jenoside; ibintu bikomeje gushengura abayirokotse.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mata 2023 kibera ku rwibutwo rwa Mons ahibukwaga by’umwihariko abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe mu Rwanda, barinze uwari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe.

Icyatunguye benshi kandi cyikaba gikomeje no kubabaza ni uburyo imiyugiri ya Jambo irangajwe imbere na “Perezida” wayo, Robert Mugabowindekwe, yagaragaye muri iki gikorwa aho by’umwihariko uyu Mugabowindekwe yanahawe umwanya ageza ijambo ku bacyitabiriye.

Igitangaje ni uko mu gihe icyo gikorwa kigaruka ku Rwanda, nta mukozi wa ambasade y’u Rwanda wahagaragaye. Ibyo bigahura n’uko Ambasade itari kwitabira umuhango itagize uruhare mu gutegura, watumiwemo intagondwa za Jambo ASBL.

Iyi Jambo usanzwe ihuriwemo n’abana bakomoka ku nterahamwe n’abajenosideri kabombo bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho by’umwihariko aba bana birirwa ku mbuga nkoranyambaga batagatifuza ababyeyi babo.

Abambari ba Jambo bazwiho by’umwihariko kuba badasiba kuvuga ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri”, iyakorewe Abatutsi ndetse “n’iyakorewe abahutu” – imvugo bakoresha bagamije kugaraza ababyeyi babo nk’inzirakarengane.

Kuri murandasi hagaragara inyandiko nyinshi z’abari muri Jambo ASBL zigaragaza ko batemera Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo iyo Abanyarwanda bageze mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bahezanguni bo bakora ibinyuranye nabyo.

Iyo ni yo mpamvu nyamakuru Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kugaragaza ko babajwe no kubona bariya bahezanguni mu gikorwa gikamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho abenshi bemeza ko ibyabaye ari agashinyaguro gakomeye.

Mu rwego rwo kujijisha no kuyobya uburari, aba bambari ba Jambo ubu noneho bari kwigaragaza nk’abemera Jenoside yakorwe Abatutsi; ibintu ariko bidakwiye kugira uwo birangaza cyane ko intego nyamukuru y’izi nyangabirama uzwi: ni uguhakana no gupfobya iyi Jenoside ababyeyi babo bagizemo uruhare.
Jambo asbl ikwiye kwamaganwa kuko yamaze kwerekana icyo iri cyo n’ibyo iharanira n’ubwo itazigera ibigeraho.

Mugenzi Félix

Exit mobile version