Site icon MY250TV

Abambari ba Jambo ASBL bikoreye akeso k’ipfunwe badashobora gutura – Dore impamvu

Intagondwa z’abagabo n’abagore bibumbiye mu gatsiko ka Jambo ASBL zikomeje gukora iyo bwabaga ngo zikinge ibikarito mu maso abazikurikira buhumyi mu rwego rwo kwivanaho icyaha ndengakamere zihora zikora cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’urugero bamwe mu nkingi za mwamba b’aka gatsiko barimo uwitwa Ruhumuza Mbonyumutwa na Mugabowindekwe Robert baherutse kumvikana mu kiganiro cyatambutse ku rubuga noranyambaga rwa X bikomanga mu gatuza ko batigeze bahakana cyangwa ngo bapfobye Jenoside.


Soma kandi: “Birabujijwe kugirira impuhwe umututsi”, rimwe mu mategeko 10 ya Gitera Jambo ASBL ikigenderaho!  

Mu kiganiro cyari kiyobowe n’inkotsa Marie Rose n’umunywatabi Noble Marara abahezanguni Ruhumuza na Mugabowindekwe bumvikana kandi bashinja Leta y’u Rwanda “kubangisha urubyiruko”.

Icyatangaje abantu ni uburyo aba bagabo babiri basaritswe n’urwango n’amacakubiri bifashe bakavuga ko bashaka “kubaka ejo heza h’u Rwanda” – ibintu abantu bamaganiye kure aho bibabaza uburyo bakubaka kandi basanzwe bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhora ugambiriye gusenya u Rwanda.

Mugabowindekwe afatanyije na Placide Kayumba ubu usigaye ayobora FDU inkingi aba bigeze gufata indege bajya mu mashyamba ya Congo guhura n’abayobozi ba FDLR aho babijeje ubufasha na nubu bakaba bagifatanya n’uyu mutwe mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibimenyetso byambika ubusa Jambo ASBL

Ku rundi ruhande, abambari b’aka gatsiko n’ubwo bavuga ko badahakana cyangwa ngo bapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi, inyandiko bacisha mu kinyamakuru cyabo kidafite aho gitaniye na Kangura, ndetse no mu biganiro bakunze gukora ntibasiba kuvuga ko kwivugira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani”.

Soma kandi: #Kwibuka29: Jambo ASBL yongeye gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Aba bibumbiye muri Jambo bavuga bakavuga ko ngo habayeho “ubwicanyi bwatewe n’umujinya wa bamwe mu bahutu bigabye mu bantu bakabica bitewe n’umujinya w’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.”

Ikindi nuko abagize aka gatsiko bavuga ko “nta ruhare” Leta y’abatabazi yari igizwe na ex-FAR, MRND, CDR na MRD Power yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi (bo bita ubwicanyi) ahubwo ngo iyo Leta yakoze ibishoboka byose ngo iyihagarike birayinanira kubera umujinya w’abo bahutu bari bafite.

Ibi babivuga mu rwego rwo gutagatifuza ababyeyi babo babaye mu buyobozi bukuru bw’iyo leta ndetse abandi bari bafite imyanya ikomeye mu gisirikare dore ko n’ikimenyi menyi ababyeyi ba bamwe mu bayobozi ba mbere bayoboye aka gatsiko ka Jambo asbl bose bahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda barakatirwa  aha twavuga nka se wa Robert Mugabowindekwe, Gustave Mbonyumutwa, Natacha Abingeneye na Placide Kayumba.

Soma: Akumiro ni amavunja!! Imiyugiri ya Jambo ASBL yasizoye mu icengezamatwara rigamije kweza FDLR

Indi Mpamvu kandi yerekana ko iyi Jambo ASBL ihakana kandi ikanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ni aho aka gatsiko gafatanya n’indi miryango y’interahamwe mu  gutegura ikiswe “Prix Ingabire Victoire Umuhoza.“

Uwo ni umushinga watangijwe mu mwaka wa 2011 ugamije guhemba umuntu wese ugira uruhare mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bahawe icyo gihembo ro umwaka washize hari umuhezanguni w’umuzungu witwa John Philipot wigeze kuvuga ko Col Bagosora Théoneste ari “umugabo w’intwari” mu gihe nyamara ari mu bacurabwenge ba Jenoside.

Ibimenyetso ni byinshi byerekana ko Jambo ASBL ari abanzi b’u Rwanda ndetse no kuba abanyarwanda bakwiye kubanga no kubamagana nta gitangaza kirimo kuko ntacyo barwifuriza.

Urubyiruko rwarahumutse rurasobanutse kandi rusobanukiwe ibyo Jambo yirirwamo kandi ntibazigera narimwe barushuka.

Mugenzi Félix

Exit mobile version