Nyuma y’igihe Bicahaga Abdallah aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda amanywa n’ijoro, uyu musaza wiyemeje gusaza yangara noneho yadukiriye n’abitabye Imana abashinja ibyaha asanzwe yegeka kuri Leta y’u Rwanda.
Uyu muhezanguni urangwa n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yatunguye benshi ubwo yikoraga akajya ku muyoboro rutwitsi we wa YouTube maze mu bitutsi nk’iby’abashumba b’ingurube aharabika Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi uherutse kwitaba Imana azize uburwayi aguye mu bitaro byo mu Bubiligi aho yari arwariye.
Bicahaga yashinje nyakwigendera gukora jenoside hanyuma “agakingirwa ikibaba na FPR-Inkotanyi”, uyu muhezanguni yakomeje yikomanga mu gatuza avuga ko FPR -Inkotanyi idakwiye kumwita Interahamwe ngo ireke nyakwigendera Gatsinzi
Bicahaga yirengagije ko nyakwigendera Gatsinzi abanyarwanda bazi ibigwi bye nk’umwe mu banze kwijandika mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mu gihe yari abifitiye ububasha ahubwo akemera gufatanya na Leta kubaka u Rwanda rwuje ubumwe ruha amahirwe angana Abanyarwanda bose.
Uyu muhezanguni w’umugome agiye kumara amezi abiri avuga ko ari “mu buhungiro” gusa icyo akwiye kumenya ni uko nta kure habaho ukuboko kw’ubutabera kutagera; bitinde bitebuke azaryozwa ibyaha adasiba gukorera ku mbuga nkoranyambaga.
Linda Mukobwajana

