Site icon MY250TV

Ibyo FPR-Inkotanyi ikomeje gukorera Abanyarwanda birivugira, ababisiga icyasha nka Bicahaga barata inyuma ya Huye

Nyuma y’igihe Bicahaga Abdallah aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda amanywa n’ijoro, uyu musaza wiyemeje gusaza yangara noneho akomeje kwerekana ko agihagaze ku muco mubi wo kubeshya Abanyarwanda, aho yavuze FPR-Inkotanyi yaje kuzengereza Abanyarwanda.

Uyu musaza w’umuhezanguni urangwa n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yatunguye benshi ubwo yikoraga akajya ku muyoboro rutwitsi we wa YouTube agaharabika FPR-Inkotanyi avuga ko izengereza Abanyarwanda aho kubafasha, ibi byose mu bujiji bwe abivuga yirengagiza ko ibyo uyu muryango wakoreye Abanyarwanda byivugira umunsi ku munsi.

Bicahaga ubu wiyita impunzi kandi mu by’ukuri ntawamushyize mu buhunzi ahubwo ariwe wijyanyeyo kugirango noneho aharabike kandi anasebye u Rwanda ku mugaragaro, aho kugeza ubu asigaye yuzuye ibitutsi nk’iby’abashumba.

Uyu muhezanguni akwiye kwibuka ko umuryango FPR-Inkotanyi ari gusebya ko uzengereza Abanyarwanda ariwo wabakuye mu mwijima mubi mu myaka 29 ishize, ubwo abo yirirwa atagatifuza aribo bijanditse mu mateka mabi yaranzwe no koreka imbaga y’Abanyarwanda; ndetse kugeza ubu ni nabo bacyuzuye ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri bagishaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, ibintu bitazabahira na rimwe.

FPR-Inkotanyi yakuye u Rwanda ikuzimu irugeza ibuntu aho ruri mu bihugu bitangwaho nk’urugero rwiza muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange, ndetse ntawakwirengagiza ko iterambere ry’u Rwanda rigerwaho ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage.

Ibyo uyu muhezanguni yavuga byose aharabika u Rwanda ntacyo bizigera bitanga, cyane ko abo ashaka kuyobya basobanukiwe igihugu cyabo kumurusha, bityo rero ashatse yacisha macye.

Linda Mukobwajana

Exit mobile version