MY250TV

BAL2023: REG BBC yatsinze imikino itatu muri itanu yagombaga gukina – Amafoto

REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League, yasoje urugendo rwayo aho mu mikino itanu yakinnye yatsinzemo itatu itsindwa ibiri, bituma ijya ku mwanya wa gatatu mu itsinda ryiswe ’Sahara Conference’.

Ni nyuma y’uko REG kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2-23 itsinzwe na Union Sportive Monastirienne yo muri Tunisie amanota 84-79.

Ikipe ya Union Sportive Monastirienne yashakaga itike cyane yatangiye neza mu duce tubiri tubanza kuko baje gusiga REG cyane mu manota. Agace ka mbere karangiye US Monastirienne itsinze amanota 25 ku 10 ya REG BBC.

Monastir yakomerejeho no mu gace ka kabiri, ariko mu minota itanu yako ya nyuma REG itangira kugabanya ikinyuranyo buhoro buhoro, uduce tubiri twose twarangiye REG yabashije kugabanya amanota kuko agace ka kabiri karangiye ari amanota 38 ya US Monastir kuri 30 ya REG.

Mu gace Ka gatatu REG yagarukanye ingufu nkeya cyane kuko US Monastir yaje kongera gushyiramo ikinyurano cy’amanota 27 yose kuko agace ka gatatu karangiye ifite amanota 58-31 ya REG.

N’ubwo amanota yari yabaye menshi REG yaje mu gace ka nyuma igerageza kugabanya ikinyuranyo nyuma yo guhabwa amabwiriza n’umutoza, byaje kubakundira kuko byageze ku manota atanu gusa y’ikinyuranyo 72-67.

Umukino waje kurangira REG inaniwe gukuramo amanota atanu, intsindwa amanota 84 -79. Irindi tsinda ryiswe ’Nile Conference’ zitangira gukina ku wa 26 Mata kugera ku wa 6 Gicurasi 2023.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version