Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023 yabonye itike ya kimwe cya kane mu mikino nyafurika ihuza abakinnyi bakina kuri uyu mugabane aho igomba gucakirana na Angola kuri uyu wa Kane.
Ni nyuma yo gutsinda Mozambique amanota 72-63 mu mukino watangiye saa kumi z’umugoroba, iyi mikino iri kubera muri Angola, igihugu cyakiriye iri rishanwa rigiye kumara icyumweru ritangiye.
U Rwanda rwinjiye mu mukino rushaka gutsinda kuko rwari rwatsinzwe imikino ibiri yose yo mu matsinda aho rwatsinzwe na Tunisia na Maroc.
Uduce twose uko ari tubiri twarangiye u Rwanda ruri imbere, mu gace ka mbere u Rwanda rwagatsinze ku manota 22-18, naho agace ka kabiri rugatsinda ku manota 40-30, bajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota 10 yose. Mu gace ka gatatu abakinnyi ba Mozambique baje bashaka gukuramo amanota 10, ariko u Rwanda rubabera ibamba rukomeza gushyiramo ikinyuranyo, kuko agace ka gatatu karangiye ari amanota 59 – 46.
Agace ka nyuma nako u Rwanda rwakitwayemo neza, umukino urangira ari amanota 73-62.

Karemera Jean Luc