MY250TV

AfroCan: U Rwanda rwakatishije itike ya ½ bwa mbere mu mateka

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo yakoze amateka ikatisha itike ya kimwe cya kabiri mu mikino nyafurika ihuza abakinnyi bakina kuri uyu mugabane nyuma yo gutsinda ikipe ya Angola yakiriye iyi mikino ku manota 73-63.

Agace ka mbere katangiye amakipe yombi ari gusatirana adasigana mu manota, Angola niyo yari imbereho inota, gusa ibintu byaje guhinduka habura amasegonda 40 kugira ngo agace ka mbere karangire, u Rwanda rwavuye inyuma rushyiramo amanota 5, rufashijwemo na Habimana Gray bituma bagatsinda ku manota 22-17.

Mu gace ka kabiri nako ntabwo amakipe yagiye asigana, gusa u Rwanda nirwo rwari hejuru, agace karangiye ari amanota 37 kuri 32 ya Angola. U Rwanda rwakomeje kwitara neza no mu gace kagatatu, gusa habura amasegonda macye Angola nayo yavuye inyuma ikuramo amanota yose yegukana ako gace ku manota 53-51.

Mugace kanyuma amakipe yombi yagiye asigana inota rimwe kugeza aho umukinnyi wu Rwanda Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza afashize ikipe ye akayitsindira amanota 9 yose bigatuma u Rwanda rushiramo amanota agera ku 10, umukino uragira ari amanota 73-63.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakina n’ikipe ya Côte d’Ivoire mu mukino wa ½ naho Maroc ikine na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ubwa mbere muteka y’u Rwanda rugeze muri kimwe cya kabiri muri aya marushanwa.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version