Site icon MY250TV

#Afrobasket2023: U Rwanda rwatsikiye imbere ya Angola, ariko rubona itike ya ¼  

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu bagore, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023 yatsinzwe na Angola amanota 74 kuri 68 ariko yerekeza mu cyiciro gikurikira.  

Ni umukino by’umwihariko wari witabiriye na Perezida Kagame.

U Rwanda rwatangiye neza cyane mu duce tubiri tubanza, agace ka mbere karangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri imbere n’amanota 14-8, agace ka kabiri nako karangira hagiyemo intera nini mu manota, u Rwanda rugatsinda kumanota 38-22.

Ibintu baje guhindura isura mu gace ka gatatu bavuye mu kiruhuko, aho ikipe ya Angola yagarutse mu mukino ifite imbaraga nyinshi cyane kuko mu minota 11 gusa Angola yari imaze gutsinda amanota 11, naho u Rwanda rwatsinze inota rimwe gusa, byanatumye Angola itsinda ako gace amanota 44-42.

Mu gace ka nyuma amakipe yombi yagiye yegerana mu manota kugeza aho iminota irangira amakipe anganya amanota 64-64, hongeyewo indi minota 4, umukino urangira Angola yegukanye intsinzi n’amanota 74-68.

N’ubwo u Rwanda rwatsinzwe, ariko rwabonye itike ya ¼ nyuma yo kuyobora iri tsinda ku kinyuranyo cy’ibitego cyane rwatsinze ikipe ya Cote D’Ivoire.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version