Umuhezanguni Ingabire Victoire uhorana ivuzivuzi ry’amahomvu kuri buri ntambwe u Rwanda rutera mu rugendo rwo kwiyubaka, yumvikanye yigize intyoza mu mirere y’abana kandi bizwi neza ko yataye abe bakiri impinja agahitamo kwiyegurira iterabwoba n’amacakubiri.
Ingabire warahiriye kuzarinda apfa ahembera ingengabitekerezo ya PARMEHUTU, aherutse kumvikana ku muzindaro rutwitsi yashinze ngo ajye awutangiraho ubwo burozi mu rusaku nk’urw’inkotsa avuga ko atumva ukuntu “abantu bashobora gutekereza guha umubyeyi wabyaye ikiruhuko cy’amezi atandatu.’’
Ni mu gihe tariki ya 21 Werurwe 2023, Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, batangiye kwiga ku mushinga w’itegeko ry’uko ikiruhuko gihabwa umukozi w’umugore wabyaye cyakongerwa kikava ku byumweru 12 kikagera ku mezi atandatu ndetse n’igihabwa umugabo kikava ku minsi ine kikagera ku kwezi.
Impamvu y’uyu mushinga w’itegeko ni ukongera umwanya ababyeyi bamarana n’abana hagamijwe kwita ku muryango, uburere n’uburezi buhabwa umwana kuva akiri muto kugeza abaye mukuru ariko bigakorwa hakiri kare.
Ni ibintu ku rundi ruhande byakiriwe neza n’Abaturarwanda mu ngeri zinyuranye ariko inkotsa Ingabire uhora arwanya buri ntambwe u Rwanda ruteye yahisemo kurwanya uyu munshinga w’itegeko kuko ngo ugamije “gukenesha abagore ndetse no gutuma batabona imirimo.’’
Uyu muhezanguni uvuga ibi mu gihe nyamara nta kintu na kimwe cyo kurera azi kuko atigeza aba umubyeyi kuko aho kwicara hamwe ngo arere yahisemo guta umuryango we wose mu Buholandi maze aza kwifatanya n’abatifuriza ineza u Rwanda barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ibyo ni ibyaha Ingabire yahamijwe n’inkiko maze nawe arabyemera ndetse asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu aho yazihawe mu mwaka 2018 maze afungurwa adasoje igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe.
Icyo Ingabire akwiye kumenya ni uko kuba yarabaye umubyeyi gito agata abana be, Leta y’u Rwanda yo igomba gukora ibitandukanye n’ibyo maze ikubahiriza inshingano zayo zo kurinda u Rwanda rw’ejo kuzarerwa nk’uko abe barezwe.
Umulisa Carol

