Abambari ba Jambo Asbl, FDU Inkingi n’utundi dutsiko tw’ interahamwe zikorana nabo bakomeje guta ibitabapfu ku mbuga nkoranyambaga bashyira imbere umuhezanguni Ingabire Victoire nk’umuntu ushobora kuyobora u Rwanda.
Izi nkoraburasa zuririye ku nkuru y’ikinyamakuru The Africa Report giherutse gushyira inkuru hanze ivugira icyo bise Opositiyo nyarwanda yavuzeko u “Rwanda rudashaka Perezida kagame ko akomeza kuruyobora.”
Iyo nkuru ikimara kujya hanze abambari ba Jambo Asbl, FDU Inkingi n’izindi nterahamwe zihishe I burayi zihora ku mbuga nkoranyambaga, bahise bayisamira hejuru maze si ukwamamaza Ingabire Victoire karahava, gusa icyo birengagiza ni uko izo nzozi n’ibyifuzo byabo bitazigera bigerwaho.
Izi mburamukoro usibye kwibeshya kuri Ingabire Victoire ufite ubusembwa butamwerera kwiyamamaza, bwibeshya no ku Rwanda, bacyekako u Rwanda ari igihugu cyaha urubuga politiki yabo yoretswe n’ ingengabitekerezo ya Hutu Pawa.
Ubwo muri 2010 Ingabire Victoire aza mu Rwanda, aje kwandikisha ingirwashyaka ya FDU Inkingi agatsiko kagizwe n’ abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bagifite n’ umugambi wo gukuraho ubuyobozi buriho bakagarura politike igendera ku migenzereze yaranze guverinoma zari zararanzwe n’ ivangura; Ingabire ntiyigeze ahisha ubuhezanguni bwe ubwo yihandagaza akavugako ku Rwibutso rwa Gisozi, atahabonye abazize “jenoside yakorewe abahutu.”
Uyu Ingabire ufifika amateka y’ igihugu niwe Interahamwe ngenzi ze zishaka ko ayobora igihugu.
Umunyarwanda yaravuze ngo “Uwarose nabi burinda bucya.” Izi nterahamwe ibyazo birasekeje. Ubwo zari zimaze gutsindwa umugambi wo kumarira ku icumu abatutsi, umwe muribo witwa Bikindi yararimbye ngo “Rwigere Urumpe” aha yabwiraga Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zimaze no gutangiza leta y’ ubumwe idaheza abanyarwanda bose.
Aha bari bagifite icyizere cyo kuzahirika ubuyobozi bw’ u Rwanda kuko bari barasahuye amafaranga yose mu gihugu, banakora ibitero baturutse mu cyahoze ari Zaire. Barakomeje baragerageza bagezaho birabananira.
Burya koko ngo “urugamba iyo rukunaniye ururaga abo wabyaye.” Abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa ubu barashaje, ariko babisigiye abo babyaye, aribo ba Jambo ASBL.
Aba nibo birirwa ku mbuga nkoranyambaga bakorera ubukangurambaga Ingabire Victoire wize CERAI, ngo azayobore u Rwanda. Ni akumiro!
Ingabire Victoire ni umukandika w’Interahamwe na bagashakabuhake bahora bifuriza inabi u Rwanda; si umukandida w’abanyarwanda kuko abanyarwanda barasobanukiwe kandi bazi icyo bashaka.
Ingabire Victoire uretse kuyobora n’ u Rwanda ntiyayobora n’ umudugudu warwo.
Mugenzi Felix

