Umutwe wa M23 umaze igihe ushyira mu ngiro ibyo usabwa n’amasezerano ya Luanda na Nairobi yashyizweho n’abakuru b’ ibihugu bo mu karere. Ariko Felix Tshisekedi na leta ye bakomeje kugenda biguru ntege mu kubahiriza aya masezerano.
Imwe mu ngingo yari ikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe I Luanda ndetse na Nairobi, harimo ko umutwe wa M23 uva mu duce wari warafashe hanyuma leta ya Tshisekedi ikagirana imishyikirano n’uwo mutwe. Indi ngingo yiyongeragamo n’uko imitwe yitwaje intwaro igomba kurandurwa harimo n’ inyeshyamba zo mu mutwe w’ iterabwoba wa FDLR.
Muri urwo rwego umutwe wa M23 ugeze kure wubahiriza ibyasabwe n’aya masazerano. Aho bimwe mu bice wari warafashe hafi ya byose M23 yamaze kubisubiza. Gusa ariko leta ya Tshisekedi ntikozwa ingingo yo gushyikirana na M23, yarabisinyiye ku manywa y’ ihangu.
Ibi bigaragarira mu mbwirwaruhame zitandukanye Tshisekedi n’abagize guverinoma ye badukanye muri iyi minsi, zumvikanisha ko batazigera bashyikirana n’umutwe wa M23 nyamara yirengagije ko ibi bikubiye mu masezerano we ubwe yisinyiye, ari nabyo bituma isi yose itangiye kubona ko Tshisekedi ariwe uri gutinza amahoro yo mu karere.
Ikindi kibishimangira ni uko Tshisekedi na leta ye nta kintu na kimwe arakora kijyanye no gufata no kwambura intwaro abagize umutwe wa FDLR ndetse no kubohereza mu Rwanda, ibi ntabyo ntabikozwa kuko igisirikare cye cyamaze kwivanga na FDLR ndetse kuri we akaba agifata uyu mutwe nk’intwaro ikomeye izamufasha guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.
FDLR yakomeje gukingirwa ikibaba n’abayobozi ba Congo aho kugeza na nubu bagikomeje kuvuga ko FDLR atari umutwe uhangayikishije akarere ndetse n’u Rwanda muri rusange ko ahubwo ari urwitwazo rw’u Rwanda.
Amasezerano ya Luanda na Nairobi ashyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga nk’uburyo bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, gusa Tshisekedi we akomeje kuyajora no kwerekana ko ari ibipapuro.
Imiryango mpuzamahanga ikwiye guhagurukira Tshisekedi kuko icyo ashyize imbere ni intambara aho kugarura amahoro.
Mugenzi Felix

